Umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo,Capt. Dieudonné Kasereka yatanagaje ko ibirindiro byasenywe byari biherereye mu bice bya Muranvia, Mugeti na Masata.

Yavuze ko umutwe witwaje intwaro wa Makanika wari urimo gutunganya ikibuga cy’indege kugira ngo uzajye wakira ibikoresho bya gisirikare.

Ati”Makanika n’itsinda rye bagerageje kubaka ikibuga cy’indege kugira ngo bakire umusada kugira ngo bakomeze gutera ubwoba abaturage. Ingabo z’indahemuka zabimenyeshejwe maze ziyemeza gukora igikorwa cyo gusenya bi birindiro by’abanzi b’amahoro. Makanika n’abantu be batataniye mu ishyamba.”

Capt. Dieudonné Kasereka yasobanuye ko FARDC ikomeje gukurikirana uyu mutwe witwaje intwaro, yongeraho ko umubare w’abaguye mu mirwano uzatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko tubikesha urubuga, 7sur7.cd.

Ku ruhande rwe, Brig. Gen. Gaby Boswane, komanda w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, arasaba imitwe yitwaje intwaro itandukanye yo mu karere gushyira intwaro hasi no kwitanga kugira ngo bakomeze inzira yo kwambura intwaro , gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse no kwinjizwa mu gisirikare cya leta.