November 25, 2020
slider Ubuzima

Umwami wa Dubai yashyikirije u Rwanda ibikoresho ibihumbi 300 byo kurwanya covid-19 [Amafoto]

U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.

Itangazorigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, rivuga ko ubuyobozi bwa One&Only Hotels mu Rwanda ni bwo bwafashije kugira ngo ibi bikoresho bigezwe mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Mohammed Al Shaibani, Umuyobozi Mukuru wa Investment Corporation of Dubai, akaba n’Umuyobozi wa One&Only Hotels.

Yagize ati “Nyiricyubahiro Sheik Mohammed n’umugore we Sheikha Hind, banejejwe no gufasha abaturage b’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Bafite intego kandi yo kwagura ubufasha n’ubucuti mu rwego rwo gufasha kurwanya iki cyorezo”.

Muri iryo tangazo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije, yashimiye umuryango wa Sheik Mohammed ku bw’iyi nkunga bahaye u Rwanda, avuga ko igiye kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Dushimiye cyane Nyiricyubahiro Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Nyiricyubahiro Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum, ku bw’inkunga bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19. Igiye kongera ubushobozi bwacu bwo gupima no kuvura”.

Related posts

Dufite ibibazo birebana n’ingendo zambukiranya imipaka kandi biteza igihombo kinini cyane-Perezida Kagame

Chief Editor

Coronavirus:Sudan na Gineya byatangaje umurwayi wa mbere biba bibaye ibihugu 18 muri Afurika[Urutonde]

Chief Editor

Perezida Kagame yagaragaje icyatumye u Rwanda ruba urwa kabiri mu bihugu byoroshya ubucuruzi

Chief Editor

Leave a Comment