Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi rurahangana n’icyorezo cya COVID-19. Buri munyarwanda arasabwa kumva ko afite inshingano ku giti cye zo kutaba nyirabayazana w’icyorezo aho ari hose,  mu muryango we cyangwa mu bo  ahura nabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko uruhare rwa buri muntu mu  gukurikiza amabwiriza yo kurwanya coronavirusi ariyo ntwaro yo gutsinda iki cyorezo.

Yagize ati   “Buri muntu akwiye kugira amahitamo atuma atandura coronavirusi. Aya mahitamo ni ukwiha intego cyangwa umuhigo ugira uti  “Ntabe ari njye utuma abandi bandura COVID-19.”

Yakomeje avuga ko buri muntu niyiha uyu muhigo azaba arinze umuryango we, abo bakorana, abakiriya be, abo bafatanyije ubucuruzi,aho agenda hose, muri rusange azaba arinze umuryango nyarwanda wose.

Yibukije abantu ko aya mahitamo agomba gukurikiza  amabwiriza asanzweho yo kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati  “Kwambara agapfukamunwa neza kugeza ku mazuru kandi ukakambara ahantu hose, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda gusuhuzanya n’ibiganza cyangwa guhoberana, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gukaraba umuti wabigenewe ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe byose ni bimwe mu bizafasha abantu kwirinda iki cyorezo kandi bizanagufasha kugera ku muhigo wawe. ”

CP Kabera yakanguriye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzifashisha bakagaragaza kandi bakanasangiza abandi amahitamo bafashe bakoresheje insanganyamatsiko igira iti #NtabeArinjye. Ni mu rwego rwo gushishikariza abandi kwirinda COVID-19.