November 24, 2020
Hanze

Burundi:Itariki Gen.Ndayishimiye azarahiriraho kuyobora igihugu yamenyekanye

Nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, ubu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Ibi bije bishimangira iby’urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi aho mu cyumweru gishize ku wa Gatanu,rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza ahubwo ko uwatowe arahira ‘vuba bishoboka’.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa yeretse BBC dukesha iyi nkuru abayatangaje yongeraho ati: “ufite amakuru”.

Gusa kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose”.

BBC kandi ivuga ko yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Related posts

Uganda:Imfungwa enye zarashwe zitoroka zihita zipfa

Chief Editor

AU igiye gupima umuti uvura covid19 wakozwe na Madagascar

Chief Editor

Burundi:Haracyekwa abandi barwayi batatu bashya ba coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment