November 27, 2020
Abana Ubutabera

Musanze:Mutekano mu mudugudu yishe mu genzi we amutemye afatirwa ku Cyanika atorotse

Uwiringiyimana ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora akagari ka Gakoro umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze,yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we wo muri ako kagari witwa Mutuyimana ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahama.

Amakuru avuga ko Uwiringiyima yishe atemye mu genzi we bakora umurimo umwe Mutuyimana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 ariko akimara gukora aya mahano yahise atoroka inzego z’umutekano zitangira kumushakisha.

Andi makuru avuga ko Uwiringiyimana atemye umuntu ku nshuro ya kabiri kuko mu minsi ishize nabwo yaherukaga gutema umugore we aramukomeretsa bikomeye bimuviramo kujya mu bitaro.

Ariko ngo akimara gutema umugore yahise yihisha inzego z’umutekano,maze aza kuvumburwa na nyakwigendera Mutuyimana ahita amutema aramwica.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madamu Nuwumuremyi Jeannine, yemereye IGIRE ko Uwiringiyimana yafashwe ari kwerekeza ku Cyanika.

Ati”Nibyo koko yaraye amutemye mu ijoro ryakeye.Ikiriho ni uko uwo mwicanyi yamaze gufatwa ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano,ubwo nabo bagiye gukora akazi bashinzwa ko gukurikirana no guhana.

Bamufashe muri iki gitondo ari kwerekeza Cyanika,bamufatira ku butaka bw’u Rwanda ariko yerekeza ku Cyanika”.

Meya Nuwumuremyi yavuze ko icyo bapfuye kitaramenyekana ariko ubu inzego zishinzwe iperereza ziri bugaragaze icyo bapfuye nyakuri,akaboneraho no kagaya abantu bica bagenzi babo anabibutsa ko batazihanganirwa.

Ati”Mu by’ukuri ntabwo ari ubumuntu gutema umuntu agapfa mwari musanzwe mubana mu mudugudu umwe,mwari abavandimwe,muri inshuti,…..ibyo ntabwo bikwiye.Ababikora turabagaya twivuye inyuma kandi turababwira ko tubarwanya”.

Asaba Abaturage ko buri muntu yaba ijisho rya mugenzi we,akamenya gutangira amakuru ku guhe, ku buryo mu gihe baba babonye aho bitameze neza bagafatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kugira ngo ibintu nk’ibyo bikumirwe hakiri kare.

 

Related posts

RIB yerekanye abantu batanu bakekwaho kwiba abaturage bifashishije ikoranabuhanga

Chief Editor

Kigali:Zaina na bagenzi baregwa gukomeretsa Sandrine ku myanya y’ibanga mu bujurire icyaha baregwa cyahinduye inyito

Chief Editor

Nyamasheke:Babiri barimo ushinzwe ububiko batawe muri yombi bazira kwiba imifuka ine ya sima ikoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri

Chief Editor

Leave a Comment