November 28, 2020
Udushya

Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 2,750 azira gusambanya inshuro nyinshi umwana w’imyaka itandatu

Umugabo uvugwaho gukunda gusambanya abana ashobora yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 2.750 nyuma yo guhamwa n’ibyaha 220 bijyanye no gusambanya umukobwa kuva akiri umwana muto w’imyaka itandatu y’amavuko.

David McCutcheon w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi mu cyumweru gishize mu gace ka Cottage Grove, muri Leta ya Oregon, akurikiranyweho ibyaha 70 byo gufata ku ngufu, ibyaha 40 byo gusambanya, ndetse n’ibyaha 110 byo gufata nabi ahohotera umukobwa muto udashobora kwirwanaho.

Bivugwa ko, yemereye abayobozi ko yasambanyije uwahohotewe mu gihe cy’imyaka myinshi mu kiganiro yatanze ku wa mbere tariki 8 Kamena.Ubwo bukeye bwaho arafatwa.

Abayobozi batangiye iperereza muri Cottage Grove ku ya 26 Gicurasi 2020 ubwo abapolisi bo muri Eugene babashyikirizaga uru rubanza nyuma yo kwemeza ko ariho amahano yabereye, nk’uko KOMO ibivuga.

Nk’uko amategeko ya Leta abivuga, McCutcheon ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 1.750 aramutse ahamwe n’ibyaha 70 aregwa byo gufata ku ngufu mu rwego rwa mbere. Ashobora kubona indi myaka 1.000 aramutse ahamwe n’ibyaha 40 byo gusambanya uwo mwana.Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rwa mbere rishobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka itanu, bivuze ko uwahohoteye ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka ibihumbi aramutse ahamwe n’ibyo byaha.

Nubwo bimeze bityo ariko, abashinjacyaha bashobora kubona ubujurire bwa McCutcheon bigatuma bimwe mu byaha aregwa bikurwaho.

McCutcheon ashobora kandi gutegekwa kurangiza igihano cye icyarimwe cyangwa gikurikiranye, bivuze ko agomba kurangiza igihano kimwe mbere y’uko ikindi gitangira.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, uyu mugabo yashinjwaga inshuro umunani zo gufata ku ngufu zo mu rwego rwa mbere n’inshuro imwe yo gusambanya umwana mu rwego rwa mbere. Kuri ubu afungiye muri gereza ya Lane County kubera ibyaha 220 aregwa.

Biteganyijwe ko azongera kugezwa imbere y’urukiko tariki 16 Nyakanga 2020.

Related posts

Umugabo yaguwe gitumo ari kurya nyirakuru ubwo yari amaze kumwica

Chief Editor

Imbwa zariye abana b’impanga bamaze iminsi 26 b’umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro

Chief Editor

Umurambo w’umugore wasanzwe mu nzu y’umuhungu bakundanaga waramaze kwangirika

Chief Editor

Leave a Comment