November 28, 2020
slider Ubuzima

Minisante yasobanuye impamvu Kirehe hatashyizwe mu kato kandi hagaragara ubwandu bwa coronavirus

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije,

Ibi yabigarutseho mu kiganiro na RBA, ubwo yasbanuraga icyatumye hari bimwe mu buce byashyizwe mu kato ariko ibindi ntubishyirwemo kandi naho hagaragara ubwandu.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko nubwo imibare yiyongereye, nta mpungenge ko icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwira mu gihugu hose,mu gihe Abanyarwanda baba bakurikije amabwiriza yo kwirinda bahawe.

Minisitiri Ngamije, yavuze ko Akarere ka Kirehe ko katari mu kato nk’uko bimeze mu Karere ka Rusizi, kuko ho icyorezo kitari hagati mu baturage.

Ati”Ahandi hari ikibazo ariko kizwi ni mu Karere ka Kirehe, aho ubwandu bwinshi tubusanga ku batwara imodoka zambukiranya imipaka.Aba na bo tubapima bakihagera, abanduye bagahita bashyirwa mu kato ku buryo ntaho bahurira n’abaturage”.

Minisitiri Ngamije, yavuze ko byagaragajwe n’ibipimo bitandukanye bakoreye ahahurira abantu benshi ariko bikerekana ko nta bwandu buri mu baturage rwagati.

Yagize ati: “Twapimye abaturage mu masoko, mu nsisiro zinyuranye muri Kirehe, nta bwandu twasanze mu baturage. Bitandukanye na Rusizi aho icyorezo kiri hagati mu baturage. Ni yo mpamvu Kirehe itari mu kato kuko aho icyorezo kiri tuhazi”.

Minisante isaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyane cyane abafite ibikorwa bihuriraho abantu benshi, bibuka gukaraba intoki neza, ndetse bahana intera hagati y’umuntu n’undi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 99,309.Muri ibyo bipimo abantu 639 banduye Coronavirus muri bo abagera kuri 347 bamaze gukira abandi babiri bakaba baritabye Imana.

Related posts

Mu buyobozi bw’iki gihugu twemera amabwiriza ya siyansi kurusha indagu n’ubupfumu-Perezida Kagame

Chief Editor

16 Mata 1994:Amateka ababaje y’iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside i Rukumberi na Rwamagana

Chief Editor

Sudani y’Epfo:Abapolisi b’u Rwanda basaga 180 bambitswe imidali y’ishimwe[Reba amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment