November 25, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Akarere kagiye gukemura ibibazo by’imiryango itagira aho ikinga umusaya n’iyifite inzu zangiritse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye gukemura ikibazo cy’imiryango itagiraga aho ikinga umusaya nyuma y’uko umufatanyabikorwa  wako SteelRwa, agateye inkunga y’amabati agera kuri  858 azanabafasha kwesa umuhigo bari bafite uyu mwaka w’imihigo 2019/2020.

Ni mu gihe muri aka karere hari imwe mu miryango ifite ibibazo byo kutagira inzu zo kubamo ndetse n’indi yari ifite inzu zari zimeze nabi zikeneye kuvugururwa,bityo basabaga ko ubuyobozi bwabafasha kubona inzu ndetse no kubavugururira izimeze nabi kuko abenshi ntabushobozi bafite.

Mukakinani wo mu kagari ka Bwiza umurenge wa Kigabiro avuga ko yari amaze imyaka itari mike atagira aho akinga umusaya we n’urubyaro rwe aba muri nyakatsi,none arimo kubakirwa ariko ntabwo azi aho isakaro rizava.

Ati”Narimaze imyaka itandatu ntagira ahantu ho mba.Nari narabuze aho mba mfata utuntu twa  nyakatsi nitwo nagondagonze mbamo n’abana kuva mu kwezi kwa kane.

Babumbye amatafari ubundi bamena n’amabuye,niho bambwiye ko batangiye kunyubakira.Icyerekeranya n’isakaro ntago ndamenya aho biherereye”.

Bakene Jean Baptiste wo mudugudu wa Bwiza akagari ka Bwiza avuga ko inzu ye imvura yayisenye biba ngombwa ko yitabaza Leta kugira ngo arebe ko bamutera inkunga yo kuyisana.

Ati”Imvura yaraguye irayisenya ubwo nsaba amabati yo kuyubaka.Ibindi nari navuze ngo nzirwanaho  ariko ubushobozi aho bwagarukiye nabugaho ibiti nka 16 kugira ngo mbe nabasha kuyuzuza.Mbonye amabati nayiyuzuriza ariko nkaba nagira n’ubufasha bw’umuganda ukaba wanshyiriraho urwondo bakampomera”.

Gusa aba baturage ibibazo byabo kimwe n’indi miryango mu karere ka Rwamagana,bigiye gusubizwa nyuma yuko akarere n’abafatanya bikorwa bako bahurije hamwe imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko iyi nkunga y’amabati bahawe n’umufatanyabikorwa wabo SteelRwa, ije kubafasha kubakira imiryango 467 itagiraga aho gukinga umusaya ndetse no kuvugurura amazu yari yarangiritse nk’uko bari barabihize muri uyu mwaka w’imihigo uzarangirana n’uku kwa Gatandatu.

Ati”Aya mabati baduhaye agiye kudufasha gusakara amwe mu mazu y’abaturage bacu dufite batishoboye barimo ibyiciro bibiri.Hari abatari bafite aho batuye namba,biri no mu mihigo y’akarere.Ikindi gice ni icy’abari bafite amazu mabi wabona yenda kubagwira kubera kutagira isakaro rimeze neza.Abo nibo tugiye kwitaho abenshi bari barahawe imiganda nyuma y’uko imikamuko yari itangiye imvura isa naho igenje amagura make, barabumbiwe amatafari ariko barabuze isakaro”.

Umuyobozi w’uruganda rwa SteelRwa mu Rwanda,Murali Dharan K.P, avuga ko nabo bagize ubushake bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu nk’uko basanzwe batera inkunga sosiyete nyarwanda.

Ngo ibi bikorwa babikora buri mwaka bityo ngo uyu mwaka bahisemo kwifatanya n’akarere ka Rwamagana batanga amabati yo kwifashisha mu mushinga wo kubonera amacumbi abatayafite.

Ati”Twagize ubushake bwo kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko akarere ka Rwamagana.Buri mwaka tugerageza gufasha sosiyete muri bimwe mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri iyi ncuro ubwo twaganiraga na Meya yatubwiye ko bafite umushinga wo gufasha abakene cyangwa abatishoboye kubona amazu yabo bigengaho batari barashoboye kwiyubakira.Niyo mpamvu rero natwe twahisemo gutanga ibikoreshokandi twishimiye kuba turi muri bamwe bari muri uyu mushinga”.

Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi nk’imisumari na ferabeto (Fer à Beteau) ruhereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire,rwatangiye imirimo yarwo mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Inzu ya Mukakinani yatangiye kubakwa akaba yari afite ikibazo cy’amabati none akarere kagiye kuyamuha
Umuyobozi w’uruganda rwa SteelRwa mu Rwanda,Murali (uwa kabiri ibumoso) n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi (uwa kabiri uhereye iburyo)

Related posts

Bakora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga ryo kuhira ubu bizeye kuzasarura miliyoni zisaga zirindwi

Chief Editor

Bwa mbere umunyemari Kabuga Félicien aragezwa imbere y’urukiko

Chief Editor

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na minisitiri w’intebe wa Canada kirebana na coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment