November 30, 2020
Ubutabera

Musanze:Umugore n’umugabo baguwe gitumo babaga ihene bibye batemberezwa bazikoreye

Umugore n’umugabo bakekwaho kwiba ihene ebyiri, baguwe gitumo hafatwa umugore n’uwari waje kubafasha kuyibaga batambagizwa umuhanda bazikoreye naho umugabo aratoroka.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 19 Kamena bibera mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine yatangarije Kigali today ko izo hene zibwe mu rukerera ku mugore uri mu bitaro.

Yagize ati “Ihene zibwe saa cyenda n’igice zo mu rukerera, mu mudugudu wa Kiryi ku mugore witwa Kanyamibwa Immaculée urwariye mu bitaro. Mu rugo hari umuhungu we w’umusore n’umushyitsi wabasuye.

Ku mikorere n’imikoranire dusanganwe y’abayobozi banjye, twahise duhana amakuru tuvuga ko aho babona izo hene bahita baduha amakuru.”

Gitifu Mukamusoni avuga ko saa tatu n’igice, ushinzwe umutekano mu mudugudu witwa Kavumu yamuhamagaye amubwira ko abonye hari abantu bari kubaga ihene kandi badasanzwe babaga, ahita yoherezayo abashinzwe umutekano mu mudugudu no mu kagari babagwa gitumo.

Akomeza agira ati “Mu kubagwa gitumo umugabo yahise yiruka aratoroka, bafata umugore n’undi muntu wari waje kubafasha bari kubaga ayo matungo, umugore we yarimo ajya kuzibika bategereje kuzigemura aho basanzwe bazijyana”.

Avuga kandi ko muri urwo rugo, umugore n’umugabo we basanzwe bavugwaho ubujura, bakaba ngo bambara neza mu rwego rwo kwiyoberanya.

Kugeza ubu uwo mugore n’umugabo wari waje kubafasha kubaga iyo hene, ubu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Muhoza, mu gihe umugabo we yatorotse akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Aba bakekwaho ubujuru bajyanwe kuri polisi bagenda umuhanda wose bazikoreye

Related posts

Bugesera:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amaze gukusanya ibihumbi 180 Frw yakuraga mu baturage abizeza akazi

Chief Editor

RIB yerekanye abantu batanu bakekwaho kwiba abaturage bifashishije ikoranabuhanga

Chief Editor

Rwamagana:Abasore babiri bafatanwe ibiro 43 by’amabuye y’agaciro undi aratoroka

Chief Editor

Leave a Comment