November 27, 2020
Politiki slider

Ngoma:Hari abaturage bakora urugendo rw’ibirometero bitanu bajya kwivuza

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mvumba mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakigorwa nuko bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivise z’ubuvuzi kuko bibasaba ko bakora urugendo bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rukira kiri mu Murenge uhana imbibi n’uwo batuyemo wa Murama.

Ni ikibazo bavuga ko kibabangamiye kuko kuba badafite poste de Sante ibegereye bituma bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ahantu bagaragaza ko ari kure ugereranije naho batuye kandi bibasaba ko bishyura amafaranga y’umurengera kugira ngo bagereyo naho abatayafite bakagenda n’amaguru rimwe bamwe ntibanashobore no kugerayo.

Nyiragwiza Dodo avuga ko aho bajya kwivuza haba Sakara cyangwa Murama hose kuhagera bisaba kuzamuka imisozi bityo agasanga babonye ivuriro hafi byabaruhura urugendo.

Ati“Iyo tutagiye Murama tuzamuka hejuru iriya Sakara kandi bitugiraho ingaruka kuko hose kujyayo ni ukuzamuka imisozi kugira ngo ugereyo.Iyo umubyeyi atwite ashaka kubyara ubundi batega moto mu ijoro bakabyutsa umu motari akaza akamuca amafaranga akamutwara.Ubu turasaba ko natwe baduha  ivuriro  nka hano hafi kugirango bitazajya bitugiraho ingaruka”.

Ruzindana Etienne utuye mu mudugu w’Igitesanyi akagari ka Mvumba avuga ko aho ivuriro riri hafi,habarirwamo ibirometero bitanu bityo ngo kugerayo birabagora cyane.

Ati:“Ikigo Nderabuzima cya Rukira dufite kujya kwivurizayo hari ibiromtero bitanu ubwo urumva ko ari kure kandi harazamuka…..kujyayo rero nk’abantu bakuze bisigaye byo bikomeye ntabwo bitworoheye”.

Naho Nyiramahoro Jeannette nawe wo mudugudu wa Gitesanyi avuga ko bakora urugendo rwo kuzamuka imisozi bajya kwivuza noneho bigakomera iyo ari ukujya kuvuza umwana ukuze urembye utabasha kugenda.

Yagize:“Iyo twivuza turinda kuzamuka ruguru iyo ku Murenge niho ivuriro ry’Ikigo Nderabuzima riri tukarinda gushaka amatike. Ntiwarwaza umwana w’Imyaka itanu cyangwa itatu ngo ubashe kumuheka ujyeyo ni ngombwa ko urinda gufata tike ukishyura mbese amafaranga menshi”.

Aba bose bahuriza ku gusaba ivuriro bugufi kuko nk’iyo umurwayi arembye cyane ndetse ntihaboneke moto vuba,ugasanga kumugezayo kandi ari no mu misozi hazamuka biba ari ibintu bibagora cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence avuga ko aba baturage bakwiye kugana Paste de sante yubatswe mu Kagari bahana imbibi ka Sakara ngo kuko naho hatangirwa serivisi zibanze.

Ati:“Mvumba bari bafite ikibazo gikomeye cyo kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rukira bari ariko twubatse Ivuriro rito (Poste de Sante) Rya Sakara dutekereza ko rizabagabanyriza urugendo. Intego nyamukuru ni uko nibura buri Kagari kazagira Poste de Sante”.

Visi Meya Kirenga akomeza asaba aba baturage bo mu Kagari ka Mvumba kugana ivuriro ryo mu Kagari baturanye ka Sakara kuko ngo naho hatangirwa serivisi z’ibanze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza neza ko gahunda bufite  ari uko buri kagari kazashyirwamo Poste de Sante mu rwego rwo korohereza abaturage kwivuriza hafi ariko kandi ngo bikazagenda bikorwa bitewe nuko ubushobozi bw’Akarere buzagenda buboneka.

Ruzindana Etienne utuye mu mudugu w’Igitesanyi akagari ka Mvumba avuga ko aho ivuriro riri ari mu birometero bitanu
Nyiragwiza Dodo avuga ko aho bajya kwivuza haba Sakara cyangwa Murama, hose kuhagera bisaba kuzamuka imisozi kandi ari kure
Hakurya iriya niho abaturage bazamuka bagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Rukira

Related posts

Kiyovu Sports yarahiye ko igiye kujyana APR FC mu nkiko iyishinja kuyitwara umukinnyi

Chief Editor

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Chief Editor

Abasirikare Batanu baregwa gufata abagore ku ngufu batoboye bavuga byose n’umubano bari bafitanye nabo

Chief Editor

Leave a Comment