November 25, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Barasabwa kugira umuco wo gukaraba intoki haba ahahurira abantu benshi ndetse n’iwabo

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kwishyiramo umuco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka batarinze kubikora ngo ni uko bageze ahahurira abantu benshi gusa, ahubwo bakabigira umuco no mu ngo zabo kuko usibye no kubarinda kwandura covid-19 bibarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda.  

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe ubwo ku kicaro cy’akarere ka Rwamagana ndetse n’intara  y’Iburasirazuba hafungurwaga ku mugaragaro ubwogero rusange bwa kijyambere bwubatswe na USAID Isuku Iwacu buzafasha abahagana gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’indwara ziterwa n’umwanda.

‘USAID Isuku iwacu’ ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango SNV w’Abaholande usanzwe ukora mu turere umunani aho bakora ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura no kubakira ubwiherero imiryango itishoboye no gushishikariza imiryango yishoboye kubwiyubakira.

Nyirishema Richard umuyobozi w’ibikorwa muri USAID Isuku Iwacu avuga ko ibikorwa bifasha abaturarwanda mu bijyanye no kugira isuku batabikora gusa mu gihe cya Covid-19,ahubwo basanzwe babikora no mu bindi bihe.Akaboneraho gusaba abaturage gukoresha neza kandagira ukarabe bafite mu ngo zabo kuko ari imwe mu ntwaro yo kubarinda covid-19.

Ati”Nubwo Covid-19 itari bwaze,twigishaga abaturage kwiyubakira za kandagira ukarabe no gukaraba intoki igihe cyose ari ngombwa.Iyo ugiye gukaraba uvuye mu bwiherero cyangwa ugiye kurya, ibyo byose byari biteganyijwe.Ariko kuba covid19 yarajemo noneho birasaba ko dushyiramo imbaraga nyinshi muri izo message zijyanye no kwiyubakira kandagira ukarabe no kuzikoresha kuko no kuzubaka ntabwo bihagije hari no kuzikoresha birenzeho nabyo tuzabikora kuko biri munshingano zacu”.

Akomeza avuga ko umuco wo gukaraba intoki abantu bakwiye kuwubahiriza haba no mu ngo iwabo atari ukuvuga ngo barabyubahiriza ari uko bageze ahantu hahurira abantu benshi.

Ati”Nubwo bakarabira hano ku karere ariko n’igihe bari mu rugo iwabo bakwiye kujya bakaraba atari uko bavuye mu bwiherero gusa, ahubwo ari n’igihe baturutse hanze mu gihe cyo gukora ku bana,… mbese igihe cyose bakwiye gukaraba kenshi nk’uko tubyigishwa na Minisante”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza,Jeanne Umutoni avuga ko ari iby’agaciro kubona abafatanyabikorwa bumva akamaro k’ubufatanye.

Ati”Igishimishije cyane ni uko dufite abafatanyabikorwa atari umutwaro w’akarere ka Rwamagana tukaba twaragize abafatanyabikorwa babasha kubyumva no kubishyira mu bikorwa”.

Umutoni Jeanne umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza

Yasabye abaturage ba Rwamagana gushyira imbaraga mu isuku bakaraba intoki kenshi cyane usibye no kuba byabarinda Coronavirus hari n’indwara zindi zitandukanye bibarinda kuko intoki zikora ku bintu bitandukanye kandi bimwe bishobora kuba intandaro y’izo ndwara.

Akomeza agira ati”Ntekereza ko uyu ari umwanya mwiza wo kubakangurira no kubabwira ko nubwo ari ahahurira abantu benshi twabikoze, ariko  no mu ngo abantu bagerageze bakarabe intoki basohotse ndetse  baninjira.Mbese dukarabe intoki kenshi twirinde iki cyorezo cya covid-19 ariko tunirinda indwara ziterwa n’umwanda”.

Ubukarabiro rusange bwubatswe na USAID Isuku Iwacu,mu karere ka Rwamagana burangiye butwaye hafi miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, bukaba buje busanga ubundi burindwi bwubatswe mu tundi turere bwose hamwe bukaba ubwogero umunani buri aho umuryango SNV usanzwe ukorera.

Ubwogero rusange bwa kijyambere bwatashywe bwuzuye butwaye hafi miliyoni eshashatu z’amanyarwanda

Related posts

Igishushanyo mbonera cy’imiturire mu 2050: Imijyi ikomeye izaba 12 naho ubuso iriho buziyongereho 4%

Chief Editor

AU itangiye kugaragaza ukwicuza gukomeye ku burangare yagize ku iyicwa rya Muammar Gaddafi

Chief Editor

Perezida Kagame yasabye ko ibihano byashyiriweho Zimbabwe na Sudan bikurwaho

Chief Editor

Leave a Comment