December 1, 2020
Ubutabera

Gisagara:Rwiyemezamirimo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana akanamwangiza imyanya y’ibanga

Umusore witwa Bugingo Gustave w’imyaka 30 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri ahugwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 wamukoreraga akamwangiza imyanya ndangagitsina.

Uyu Bugingo asanzwe ari umworozi w’inkoko mu murenge wa Gikonko, Akagari ka Gasagara hafi y’urubibi rugabanya umurenge wa Gikonko n’u wa Musha.

Bugingo Gustave yatawe muri yombi nyuma y’igihe kirenze ibyumweru bibiri ashakishwa kuko yari yaratorotse akimenya ko ashakishwa ngo aryozwe ibyo akekwaho kuba yarakoze.

Tariki 3 Kamena 2020, nibwo amakuru y’uko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe n’umukoresha we Bugingo yamenyekanye.

Icyo gihe hari hashize ibyumweru bibiri iki cyaha gikozwe nk’uko byemezwa n’uyu mwana wavomeraga Bugingo amazi yo kwifashisha mu bworozi bw’inkoko.

Umwana w’umukobwa bivugwa ko yasambanyije ni uwo mu kagari ka Kimana umurenge wa Musha ariko aturanye no kwa Bugingo kuko batandukanwa n’umuhanda.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko bikenyekana ko uwo mwana yasambanyijwe yoherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Gakoma, magingo aya hashize iminsi mike avuye mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje amakuru y’uko Bugingo kugeza yatawe muri yombi afatiwe mu kagari ka Gasagara.

Ati “Ku bufatanye n’abaturage polisi yamutaye muri yombi. Byabaye saa Tatu z’ijoro ryo kuwa Kane.”

Nyuma y’ifatwa rya Bugingo hanatawe muri yombi umugabo witwa Kabandana Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu w’Akabanga ari nawo uvuga ko yasambanyijwe akomokamo, n’umuturanyi we witwa Urambye Dafrose wahoze ari umujyanama w’ubuzima.

Aba uko ari babiri bakurikiranyweho kwiha inshingano z’abaganga.

Amakuru avuga ko ubwo hamenyekanaga ko uwo mwana yasambanyijwe abo babiri bamusesetse intoki mu gitsina kugira ngo bareba niba koko byarabaye.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gikonko mu gihe iperereza rikomeje.

Ubutabera

Nyamagabe:Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu kigo ayobora

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibirizi biherereye mu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe,Nsengimana Didace,yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ibi akaba yabikoreye mu kigo abereye umuyobozi.

Amakuru avuga ko ibyo byabaye ubwo uwo mwana w’umukobwa usanzwe atwite yari yagiye ku kigo nderabuzima gufata ifu igenewe ababyeyi batwite.Mu gihe yari ategereje gufata ifu,umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibirizi,Nsengiyumva,ngo yahamagaye uwo mwana umubaza igituma ahora aza aho kwa muganga maze amusobanurira ikimuzana.

Nyuma yamusabye ko bajya mu cyumba aho bapimira abyeyi batwite kugira ngo amupime dore ko yari yamubwiye ko abona inda ye yaramanutse ari ngombwa ko harebwa impamvu yabiteye.Bakimara kugera mu cyumba Titireri Nsengimana yarambuye akamatera hasi maze amuryamishaho ariko amusaba ko abigira ibanga nk’uko umwe mu baturanyi yakomeje abibwira Bwiza.

Ubwo umwana yaratashye ariko akimara kugera iwabo yahise abitekerereza nyina,nibwo bahise basubira ku kigo nderabuzima.Mu nzira bahuye na Titireri Nsengimana ari kuri moto agiye  kubareba ngo bumvikane babigire ibanga.

Bakimara guhurira mu nzira ngo yabahaye ibihumbi 17 by’amafaranga y’u Rwanda (17,000Frw) kugira ngo bumvikane babigire ibanga.Ubwo umwana na nyina bahise batanga amakuru nibwo polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bahise baza muri urwo rugo gukora iperereza rya mbere.

Babajije umwana ibyo yaba yibuka yabonye kuri uwo muyobozi,ababwira ibara ry’akenda k’imbere ke (mucikopa) maze basanga ari ryo ndetse n’ibindi bagiye bamubaza bitandukanye abisubiza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza,Mujawamariya Prisca,yemereye IGIRE ko uwo muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibiriza yatawe muri yombi kekwaho gusambanya umwana.

Ati”Nabyumvise nanjye sinabonye uko njyayo kuko niriwe muyindi mirenge aho nakurikiranaga izindi gahunda.Icyo nzi ni uko urwego rw’ubugenza cyaha RIB ari mu maboko yarwo.Ubwo dutegereje ko bakora iperereza bakatubwira ko ari ukuti koko”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB,Marie Michelle Umuhoza yabwiye IGIRE ko Nsengimana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020 akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Magingo aya Titireri Nsengimana akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamagabe.

Ingingo yi 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina ari byo;gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana,gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri bikurikira,uwo muntu aba akoze icyaha.

Ubwo Bugingo aramutse abihamijwe n’urukiko, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ikindi Kandi iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Related posts

Minisitiri Amb.Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta

Chief Editor

Kirehe:Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 10 y’amavuko

Chief Editor

Kirehe:Umuhungu yatawe muri yombi azira gushaka umukobwa utujuje imyaka y’ubukure akanamutera inda

Chief Editor

Leave a Comment