November 28, 2020
slider Uburezi

Ingaruka ziterwa no kutagira amashuri zirahenda cyane kurusha kuyubaka-Minisitiri Prof Nshuti

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga (MINAFFET) ushinzwe akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, avuga ko Abanyarwanda bagomba kwishakamo ibisubizo muri ibi bikorwa byo gushakira abana b’abanyarwanda aho bigira kuko imbaraga batakaza iyo bakemura ibibazo byatewe n’ukutiga kw’abana, ziruta kure izo bakoresha mu kubaka aho bigira.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri bishya mu kagari ka Nkomangwa umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana.

Minisitiri Nshuti avuga ko nta gihugu kirera abo kibarutse giteze ubushobozi ku bandi kuko iyo bagize icyo bagiha, bagitegeka n’uko ubwo bushobozi bukoreshwa bityo ngo nk’Abanyarwanda bagomba kwishyiramo indangagaciro yo kwigira bakiyubakira amashuri azatuma abana babasha kwigira heza badakora ingendo ndende.

Ati”Mu isi yose nta gihugu kirerera ikindi kibaho ahubwo igihugu kirirerera.Iyo ugiye gusabiriza uwuguhaye akubwira n’uko uzarera abo bana,ntabwo tubishaka ahubwo turashaka kurera abana b’abanyarwanda nk’uko tubishaka cyangwa tubyifuza.Ariko ntabwo twabarera bari mu mashuri bacucitse,bagenda ingendo ndende umwana muto adakwiriye kugenda.Ingendo ndende ni iz’umuntu mukuru ariko umwana dukwiye kumworohereza”.

Asaba Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo bagira uruhare mu kubaka ibi byumba by’amashuri, kugira ngo bizafashe abana b’Abanyarwanda kwigira heza kuko biri mu bizabarinda ingaruka mbi ku hazaza habo n’igihugu muri rusange.

Ati”Uwo mwana rero tuvuga ni uwanjye,ni uwa mukuru wawe,ni uwa mushiki wawe,ni uwa so wanyu,ni uw’Umunyarwanda, tugomba kumuha rero aho kwigira neza.Kuko nitutabikora ingaruka zabyo zizaduhenda cyane.Ingaruka zo kutagira amashuri zirahenda cyane kurusha kuyubaka.Izo ngendo bakora,ubwo bucucike no kutiga neza,iyo bigeze mu bikorwa by’akazi ingaruka zitugeraho nk’Abanyarwanda”.

Minisitiri Nshuti asaba kandi abanyarwanda gukora nk’abikorera muri ibi bikorwa byo kubaka amashuri bakayuba batekereza ko ari amashuri agomba kuramba ku buryo azagirira akamaro abana b’Ababanyarwanda kugeza ku buzukuru n’ubuvivi.

Mu karere ka Rwamagana hateganijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 911,ubwiherero 1295 ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye ibi kandi bikazaba byamaze kuzura muri Nzeri mbere y’uko amashuri atangira.Ni mu gihe u Rwanda ruteganya kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 99 ibyo byose bikazafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no gukora ingendo ndende abana bajya kwiga.

 

Minisitiri Nshuti (wambaye ingofero yo mu bwubatsi n’uturinda ntoki) ari gufatanya n’abaturage kubaka ibyumba by’amashuri
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ,Mbonyumuvunyi Radjabu afite ibuye arimo gufatanya n’abaturage kwiyubakira amashuri
Minisitiri Prof Nshuti Manasseh ( wa kabiri uturutse ibumoso) afatanya n’ingabo y’u Rwanda gushyira ibuye mu musingi wa kimwe mu byumba by’amashuri yatangiye kubakwa

Related posts

Madamu Jeannette Kagame yahishuye umuvuno wakoreshejwe kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye

Chief Editor

Kigali:Amasibo yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo yakuwemo

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje umurwayi wa mbere wa Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment