November 24, 2020
Ubutabera

Nyaruguru:Abayobozi n’abakozi b’akarere bakomeje gufungwa,abandi bane batawe muri yombi

Abakozi bane bakora mu Karere ka Nyaruguru harimo ushinzwe amasoko, abari mu kanama ko kwakira ibyaguzwe ndetse n’uwahoze ashinzwe ibikoresho (logistic) baraye bafunzwe.

Aba bakozi bane bafashwe nyuma y’uko na Division Manager hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’uwari umuyobozi w’akanama gashinzwe amasoko na bo batawe muri yombi mu minsi ishize.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko abafunzwe bafashwe ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020.

Barakekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo.

Amakuru yandi avugwa ku ifungwa ry’aba bakozi bane ni uko baba bazira kuba barasinyiye ko bakiriye imashini ebyiri zifashishwa mu gucapa (printers/imprimante) zitarahagera.

Bivugwa ko Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere uzwi nka ‘Division Manager’ yavunje mudasobwa igendanwa muri izo mashini nyuma y’uko iye yari yibwe, ariko nyuma akaza kuyirihira na za mashini zikaza.

Ibi byabaye muri 2018, kandi n’izo printers ubu ngo zirahari.

Related posts

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Chief Editor

Rubavu:Yiyise intumwa y’abapolisi afatirwa mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 50Frw

Chief Editor

Gisagara:Umugabo wagaragaye mu mashusho akubitira Umugore we ku karubanda yatawe muri yombi

Chief Editor

Leave a Comment