November 23, 2020
Politiki slider

Kayonza:Abatujwe mu nzu izwi nka 2 in 1 bavuga ko basezeye kongera kwicwa n’imbeho yari yarabazonze

Abo mu miryango ibiri yatujwe mu nzu izwi nka 2 in 1 (inzu imwe ibamo imiryango ibiri) mu mudugudu wa Kinyemera akagari ka Bwiza umurenge wa Mukarange akarere ka Kayonza baravuga ko batazongera kugira ikibazo cyo guhura n’imbeho no kunyagirwa byari byarabazonze nyuma y’uko bahawe inzu nziza ikomeye.

Ni inzu yubatswe n’itorero ry’Abaruteri mu Rwanda ikaba ifite ibikoni n’ubwiherero.Yatujwemo imiryango ibiri iriyo uwa Rwabukumba Camile na Mukamuzungu Nadine itagiraga aho ikinga umusaya, Igikorwa kishimiwe n’aba batujwe ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange.

Umwe mu bahawe inzu yo kubamo wari usanzwe uba mu nzu iteye isoni witwa Rwabukumba Camile yishimiye inzu bamuhaye avuga ko yuzuyemo umugisha kuko yasezeye kongera kwicwa n’imbeho nk’uko byari bimeze mbere.

Ati”Mbonye irimo ubuzima nta burwayi ifitemo namba.Abayubatse ndabashimira kuko nta mbeho nzagira nyirimo.Mbere aho nabaga nubwo umubiri wananiye ariko nta mahoro narimpafitiye kuko imbeho yageraga mu mitsi nkarushaho kuribwa”.

Umwepisikopi mu itorero ry’Abaruteri mu Rwanda ryatanze izi nzu,Mugabo Evariste,avuga ko mu nshingano z’itorero ry’Ababuruteri hiyongeraho n’iyo gufasha abantu kubona aho bakinga umusaya kuko ngo ntiwabwiriza umuntu adafite aho ataha.

Ati”Burya umuntu wese atekereza bishingiye ku ntego z’ibikorwa bye aba akora.Ubundi umurimo w’ivugabutumwa w’itorero ry’Abaruteri, inshingano ya mbere ni ivugabutumwa,kubwiriza abantu bagakizwa mu buryo bwa roho ariko kandi ntabwo biba bihagije gusa.Ntabwo wabwiriza umuntu ubutumwa bwiza ariko mu gihe yaba adafite ubuzima bwiza mu mibereho isanzwe ,adafite aho kuba ngo ushobora kuba wamubwiriza,ibyo rero biri mu nshingano z’itorero ry’Abaruteri kubonera umuntu ahantu ho kuba”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, avuga ko ibyo itorero ry’Abaruteri rikora bigaragaza umufatanyabikorwa w’ukuri kuko nyuma yo kubwiriza ubutumwa bwiza banafasha n’intama mu bikorwa bitandukanye.

Ati”Tucyakira neza kuko ni muri cyakererekezo tuvuga ngo abafatanyabikorwa.Tuba tuvuga ko itorero nk’iri aribo bafatanyabikorwa ba nyabo kuko kugira ngo tube tubonye inzu nk’izi mwabonye ni wa mufatanyabikorwa tuba dukwiye kwita umufatanyabikorwa.

Ntabwo inkunga yabo igarukira ku kuzamura imyumvire y’abaturage,guhindura cyangwa kubatera inkunga mu mitekerereze myiza ariko batera n’intambwe bagakora nk’igikorwa nk’iki gifatika.Nibo bafatanyabikorwa dukeneye rero turashimira itorero ry’Abaruteri mu Rwanda ku bw’iki gikorwa kiza”.

Asaba batujwe muri iyi nzu kuzayifata neza no kuyibungabunga baringa ibyagezweho kugira ngo izarambe.

Ati:”Igikorwa nk’iki ku ruhande rw’umufatanyabikorwa kiba kirangiye ariko ku ruhande rw’umuturage nibwo kiba gitangiye, tuba twifuza yuko muri wa mujyo muri ya myumvire yo gufata no kubungabunga ibyagezweho……tuba tumushishikariza ko akwiye kuyifa neza ku buryo ubu bwiza ifite budakwiye gutakara kuko kubungabunga ubwiza ni kwa kugira umuco w’isuku”.

Gitifu Murekezi avuga ko igikorwa cyo kubakira abatishoboye gikomeje kugira ngo n’abasigaye batarabona amacumbi bayabone.

Avuga ko uyu mufatanyabikorwa yabasezeranyije kuzakomeza gutera inkunga uyu murenge muri ibi bikorwa byo gushakira imiryango itishoboye amacumbi kuko hafi y’aho bubatse iyo nzu ya two in one hari ikindi kibvanza bagiye kubakamo indiu nzu izatuzwamo abanda badafite icumbi.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020 umurenge wa Mukarange wihaye intego yo kubaka amazu agera kuri 86 amwe barayubatse bakaba basigaje kubaka amazu atandatu mashya mu gihe ayo gusana yarangiye.Akarere ka Kayonza gatangaza ko uku kwezi kwa Kamena kuzarangira kamaze kubaka amazu 137 asigaye muri 271 kahize kuzubaka.

Iyi nzu izatuzwamo imiryango ibiri y’abatishoboye yari isanzwe idafite aho kuba
Iyi nzu ifite ibikoni bibiri,ubwiherero bubiri ndetse n’ubwogero bubiri
Mugabo Evariste umwepisikopi mu itorero ry’Abaruteri mu Rwanda (hagati ufite umukasi) afungura ku mugaragaro inzu yubakiwe abatishoboye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Claude (uwubanza ibumoso) asaba abatujwe muri iyi nzu kuyifata neza
Rwabukumba Camile (wambaye ishati itukura) umwe mubatujwe muri iyo nzu

 

Related posts

Bwa mbere umunyemari Kabuga Félicien aragezwa imbere y’urukiko

Chief Editor

Kamonyi:Fuso yagonze imodoka ebyiri harimo Coaster,barindwi bahita bapfa[AMAFOTO]

Chief Editor

U Rwanda rwahawe igihembo cy’ubwitange n’umurava mu kurwanya covid-19

Chief Editor

Leave a Comment