November 28, 2020
Udushya

Umugore yatemye igitsina cya se umubyara agita mu isoko amuziza kumusambanya kuva afite imyaka 10

Umugore witwa Boonyada Chanchuang w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Thailand yatawe muri yombi nyuma azira guca igiteina se umubyara akoresheje icyuma gikata imigati amuziza kumufata ku ngufu kuva akiri umwana muto w’imyaka 10 y’amavuko kugeza akuze.

Uyu mugore yavuze ko se yatangiye kumusambanya ku ngufu ubwo yari afite imyaka 10 birakomeze bimara imyaka 10 amuhohotera Dore ko nta bushobozi bwo kwivuganira yari afite.

yatawe muri yombi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma y’aho amashusho ya CCTV yamufashe ari kujugunya iki gitsina cya se mu kimoteri cyo mu isoko rikomeye.

Bangkok post dukesha iyi nkuru ivuga ko Boonyada yafashwe na polisi yo mu mujyi wa Bangkok ari kwitemberera asa n’aho ntacyo bimubwiye nyuma yo gutamazwa n’aya mafoto.

Nyuma y’aho umurambo wa se Kasem Boonyachon wari ufite imyaka 58 wasanzwe mu rugo rwe yatewe icyuma ku gahanga ndetse n’igitsina cye cyavuyeho.

Uyu mugore amaze kugezwa ku biro bya polisi yabwiye abanyamakuru ati “Ijoro ryakeye naraye neza kandi ndifuza ko abagabo bose bagize akamenyero umuco wo gufata ku ngufu abana ko bajya babihanirwa.Guhisha ibimenyetso bituma bituma abahungu beza baba babi.”

Polisi yavuze ko itarabona abatangabuhamya ngo bakore dosiye ifunga uyu mukobwa ukekwaho guca se igitsina.

Ubwo nyina w’uyu mukobwa yazaga gufata umurambo w’umugabo we ku bitaro,yabwiye polisi ko ari ukuri yabanye na se imyaka 3 nyuma yo kuzuza imyaka 10.

Uyu mukecuru yabwiye Bangkok Post ko uyu wahoze ari umugabo we yari umuntu mubi ndetse ngo yahohoteye kenshi uyu mukobwa we wamuciye igitsina.

Yavuze ko uyu mugabo yashoye uyu mukobwa we mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi zaje kumugira imbata ndetse akaza guta umutwe.

Yongeyeho ati ‘Yari umukobwa w’umunyabyaha.Nta mubyeyi wabyihanganira.”

Uyu mugore waciye se igitsina yahise ajyanwa ku bitaro bya Srithanya bivura indwara zo mu mutwe bamusuzumye basanga ararwaye cyane bemeza ko atajyanwa imbere y’ubutabera.

Related posts

Padiri yafatiwe kuri aritari arimo gusambana n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni

Chief Editor

Umugabo yibeshye ko arwaye Coronavirus ahita yimanika mu giti arapfa

Chief Editor

Abantu batahiriwe n’umwaka wa 2020 by’umwihariko ukwezi kwa Gashyantare

Chief Editor

Leave a Comment