November 27, 2020
slider Ubuzima

Covid19:Abarwayi bakomeje kwiyongera biteye ubwoba noneho habonetse abarwayi 59 mu turere tune na Kigali

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020 mu bipimo byafashwe mu Rwanda abantu 59 basanzwemo Coronavirus mu turere tune tw’igihugu n’umujyi wa Kigali.

Mu itangazo,Minisante yatangaje ko Abo barwayi bashya bagaragaye Mu bipimo 2,287 byafashwe uyu munsi habonetsemo abantu 59 baturutse i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali barindwi (7), Nyamasheke bane (4) na Rubavu batatu (3).

Abantu cumi n’umwe mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 370, naho abakirwaye ni 415.Naho aAbamazekwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Ibikorwa by’ubukerarugendo n’inama mu mahoteli byasubukuwe (ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri)

Chief Editor

Nta murwayi mushya wa coronavirus wabonetse mu bipimo byafashwe uyu munsi mu Rwanda

Chief Editor

Kayonza:Mu cyuzi cya Ruramira hakuwemo imibiri 15 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Chief Editor

Leave a Comment