December 1, 2020
slider Ubutabera

Mu rubanza rwa Maj.Mudathiru na bagenzi be bashijwa gukorana na RNC hiyongereyeho abasirikare ba RDF n’abasivile

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress) bavuye kuri 25 bakagera ku bantu 32.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena Abaregwa bose bareganwa na (Rtd) Major Habib Mudathiru ari na we wa bivugwa ko yari abayoboye, bongeye kujya imbere urukiko bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Major (Rtd) Habib Mudathiru yari Umuyobozi mu mutwe witwaje intwaro witwa P5 washinzwe na RNC ku bufatanye n’indi mitwe ya politiki irimo PS Imberakuri, Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi) n’iryitwa  People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi)

Iryo tsinda ry’abinjiye muri P5 ririmo 25 bari bamaze iminsi baburanishwa,  bafatiwe mu bikorwa by’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka ushize, mu bikorwa by’Ingabo za FARDC byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.

Abandi biyongeyeho kuri uyu wa Mbere barimo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barimo Pte Muhire Dieudonne, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat.

Hiyongeyeho kandi n’abasiviri  babiri ari bo Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC bashinjwa gukorana na wo uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri ubu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akorera muri bimwe mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereye agamije guhungabanya umutekano warwo.

Mu mezi ashize abakurikiranywe babanje kuburanishwa n’urukiko rwa Gisirikare rw’ibanze rw’i Nyamirambo ari na rwo rwabakatiye kuburana bafunzwe.

Uko urubanza Rwagenze

Ahagana mu masa yine n’igice za mu gitondo urubanza rwatangiye ababurana bamenyeshwa ibyaha bashinjwa.Umushinjacyaha yasobanuye ko icyatumye umubare w’abaregwa wiyongera byatewe n’uko bahurije hamwe dosiye ya Pte Ruhinda na bagenzi be 25 barimo na Maj Mudathiru, hakaba n’urubanza rurimo Pte Muhire Dieudonné na bagenzi be batanu.

Lt Col Bernard Hategekimana abaza abaregwa niba baburana bemera ibyaha cyangwa babihakana.Aha umwe mu basirikare ba RDF,Pte Muhire Dieudonne yahise avuga ko yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare ariko ibindi abihakana.

Maj (Rtd) Mudathiru wafatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2019, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwamufashe neza nubwo yari agambiriye kubugirira nabi.Yavuze ko aburana yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe nk’uko yagiye abigaragaza mu ibazwa ryabanje.

Aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Maj (Rtd) Mudathiru yemeye bimwe mu byaha aregwa ndetse abisabira imbabazi Abanyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu.

Umucamanza uyoboye inteko iri kuburanisha uru rubanza, yabanje kubaza abaregwa niba baburana bemera ibyaha, bamwe bavuga ko babyemera ariko hakaba n’abandi bavuze ko babihakana.

Abandi bari kumwe na Pte Muhire aribo Corp Kayiranga Viateur,we yavuze ko atemera ibyaha byose aregwa, Corp Dusabimana Jean Bosco avuga ko abihakana, Pte Igitego Champagnat avuga ko ibyaha byose atabyemera. Nzafashwanimana Richard na we yahakanye ibyaha byose.

Abafatiwe muri Congo bakomeje guhuriza ku kwemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko bakavuga ko bawinjijwemo batabizi.

Umushinjacyaha yavuze ko Umushinjacyaha yavuze ko Mudathiru na bagenzi be 25 baregwa ibyaha bitanu bahuriraho, usibye Pte Ruhinda hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare. Bahurira ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba, kujya mu mutwe w’ingabo utemewe hagamijwe gushyigikira igitero cy’ingabo zitemewe; gucura umugambi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ni mu gihe yageze ku bagize itsinda rirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonne,akavuga ko aba baregwa ubufatanyacyaha mu kugiria nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kwemera ku bushake kwinjira mu ngabo zitemewe zitari ingabo z’igihugu, kurema imitwe y’abagizi ba nabi no koshya abandi kuyijyamo, kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba, naho Muhire by’umwihariko akaregwa icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Uburundi bwagarutsweho mu rubanza

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo gusobanuro ikirego cyabwo, bugaruka ku bikorwa by’aba bagabo birimo kuba bari mu mutwe wa P5 uhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guhuza ibikorwa kw’imitwe n’amashyaka [atemewe mu Rwanda] byabaga bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwagarutse kuri Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana bari mu bayoboye ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bohereje amafaranga ibihumbi 15 USD kuri Western Union y’i Burundi kugira ngo age gufasha abarwanyi ba P5.

Buvuga ko uriya mutwe wajyaga ucurira imigambi mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko abarwanyi bawo bari bafitanye umubano n’igisirikare cya kiriya gihugu. Mu baregwa harimo benshi bavuga ko babaga i Burundi ndetse n’Umugande umwe.

Ubushinjacyaha bugeze ku witwa Mfitumukiza Assier wageze i Bujumbura muri 2007 akaza kwinjira muri RNC muri 2017, ngo yakiriwe n’abasirikare b’u Burundi banamutoza kurasa ari bwo yahise yinjira muri P5.

Ubushinjacyaha bugeze ku witwa Nsabimana Jean Marie Vianney akaba ari Umurundi winjiye muri P5 muri 2019 yakirwa na Major Mudathiru amuha amasomo y’ibanze y’ibikorwa by’iterabwoba yinjiramo atyo.

Uwitwa Nsengiyumva Janvier na we ni Umurundi ngo yinjiye muri RNC muri Gashyantare 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwitwa Haguma Claude we yabaga muri Kenya akaza kujya mu Burundi ari na ho yinjiriye RNC.

Umushinjacyaha ati “Ibi bikorwa byose byo kubinjiza mu gisirikare byakorwaga n’abasirikare b’Abarundi.”

Umucamanza Lt Col Bernard Hategekimana yanzuye ko iburanisha risubikwa, rikazakomeza kuri uyu wa Kabiri saa mbiri za mu gitondo.Urubanza kandi rwacumbitswe abantu 20 muri 33 bareganwa aribo bamaze kumenyeshwa ibyo baregwa n’imikorere y’ibyaha.

 

Related posts

Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba

Chief Editor

MINALOC yashyizeho amabwiriza insengero n’imisigiti byafunguwe bigomba kubahiriza mu bikorwa byo gusenga

Chief Editor

Rwamagana:Batatu bafatanwe imashine zitanga Ingufu z’amashanyarazi bari bibye mu karere ka Gatsibo

Chief Editor

Leave a Comment