November 28, 2020
slider Ubuzima

Ubwandu bwa Coronavirus mu Rwanda bwatangiye kwigaragaza mu batwara abagenzi kuri moto

Mu mibare mishya y’abarwayi ba covid-19 baraye batangajwe na Minisiteri y’ubuzima uko ari 26 harimo ababonetse mu karere ka Rusizi,i Rusumo ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Minisante yatangaje ko abo barwayi 26 babonetse mu bipimo 3,252 byafashwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 728.

Abo barwayi bagaragaye muri Rusizi(18), Rusumo (2) na Kigali (6), hakaba harimo abapimwe mu baturage aho batuye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye na RBA mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena yasobanuye aho abo barwayi babonetse mu mujyi wa Kigali baturutse.

Dr.Nsabimana yavuze ko muri abo barwayi batandatu babonetse i Kigali harimo abamotari babiri kandi ko bitaramenyekana aho uburwayi babuvanye.

Yavuze Kandi ko ikirimo gusesengurwa ari ukureba niba hari aho baba barahuriye n’abo bandi bane na bo bagaragayeho COVID-19 i Kigali.

Abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo itandukanye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Rubavu:Umugabo yicishijwe inkoni ubwo yafatwaga ari mu murima yiba ibirayi

Chief Editor

Perezida Kagame na Madamu bageze i Gabiro kuyobora umwiherero ku nshuro ya 17 [AMAFOTO]

Chief Editor

Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose-Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment