November 28, 2020
Udushya

Umugore yaciye inyuma umugabo we asambana n’umusore barafatana kurekurana birananirana

Umugore ufite umugabo utaratangajwe amazina, yafashwe arimo guca inyuma umugabo we aho yasambanaga n’umusore bari basanzwe bakundana mu ibanga maze kurekurana biranga babasohora muri hoteli basambaniragamo babata hanze bafatanye.

Umugabo yari asanzwe azi ubushuti bw’ibanga hagati y’umugore we n’uwo musore bitewe n’uko hari igihe yabonye umugore we atangiye guhindura imyitwarire.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mugabo,ngo yamaze kubona ibiri kuba ku mugore we byo kumuca inyuma ahita yigira inama yo gushaka umuhanga gakondo usanzwe ufite ubushobozi bwo gutamaza abagore bafite ingeso zo guca inyuma abo bashakanye.

Amakuru avuga ko bijya kuba,ngo uyu mugore yagiye muri hoteri ari kumwe n’uwo muhungu bakundana ubwo batangira ibikorwa byabo by’ubusambanyi ariko muri uko gusambana,bahise bafatana kurekurana birananirana.

Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mugore atitaye ku buribwe yacagamo ubwo bari bafatanye ahubwo yateraga induru cyane asaba ubufasha maze abantu bari muri hoteli bahita bahagera babahe ubufasha bashoboye.

Ariko kubera ko ibyari byatumye bafatana atari ibintu karemano,abo bantu baraje baragerageza ngo babafashe gutandukana ariko biranga bahitamo gusohora uwo mugore n’inshuti ye muri hoteli.

Abantu benshi barahageze bihera ijisho ibyari byabaye,ubwo umugore ababonye isoni ziramutaha ahita afata imyenda ye yipfuka mu maso.

Abo bantu barafotoye maze amafoto na videwo by’uwo mugore barabihana hana umugabo we arabibona ahita yishima avuga ko umuti wakoze.Ubwo umugabo yahise abwira umugore we ko ariwe wabikoze kugira ngo agaragaze ubuhemu bwe ndetse yahise amusenda ku mugaragaro.

Related posts

Pasiteri arahigwa bukware azira guha abakirisitu umuti wica udukoko 27 muri bo bagahita bapfa[Amafoto]

Chief Editor

Umugabo yagiye guca inyuma umugore we atahukana coronavirus

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 16 yavuze uburyo nyina yamutegetse gusambana n’abagabo 27

Chief Editor

Leave a Comment