November 25, 2020
slider Ubuhinzi

Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 ubuhinzi n’ubworozi byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari zisaga 122 Frw

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 ubuhinzi n’ubworozi byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 122.4 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha mu guteza imbere uru rwego rufatwa nk’inkingi ya mwamba muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya covid-19.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020 ubwo minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka utaha ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa SENA ndetse n’umutwe w’Abadepite.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 ingana na Miliyari 3,245.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba iziyongeraho Miliyari 228.6 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 7.5% ugereranyije na Miliyari 3,017.1 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2019/2020.

Minisitiri Dr Ndagijimana yasobanuye uko Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 igabanyije ndetse n’uko izakoreshwa mu bikorwa binini by’iterambere ry’igihugu.

Iyagenewe ubuhinzi n’ubworozi izashyirwa mu bikorwa bitandukanye byo kuzamura urwo rwego nk’uko Minisitiri Ndagijimana abisobanura.

Ati “Iyo ngengo y’imari izifashishwa mu gukomeza gukoresha inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, gukomeza gahunda ya Nkunganire ku bihingwa byatoranyijwe. Gukomeza kongera ibikorwa remezo mu buhinzi bigamije kurwanya isuri hubakwa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri”.

“Hari kandi gukomeza guteza imbere ibikorwa byo kuhira haba mu bishanga no ku misozi kimwe n’ikoranabuhanga rito ryo kuhira imyaka, kugira ngo ibihingwa bibashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere”.

Yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa remezo bijyanye no kuhira bizitabwaho muri iyi ngengo y’imari.

Ati “Muri iyo mishinga yo kuhira harimo uwa Gako n’uwa Gabiro igice cya mbere cya hegitari zisaga ibihumbi bitanu (5,000) n’igishanga cya Mpanga cya hegitari 659. Hari kandi imirimo yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu bishanga bya Rwamagana, Rurambi, Bugarama, Muvumba, Gatuna na Kamiranzovu”.

Yavuze kandi ko harimo na gahunda yo gukomeza gukingira amatungo indwara zitandukanye no kuyatera intanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere amatungo atanga umusaruro utubutse.

Minisitiri Ndagijimana avuga kandi ko hari na gahunda yo gukomeza guteza imbere ibihingwa byoherezwa hanze no kugabanya umusaruro wangirika.

Ati “Hari kandi kurushaho kongera ingano n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi twohereza mu mahanga harimo ikawa n’icyayi no gutanga ingurane ahazagurirwa ubuhinzi bw’icyayi. Harimo kandi kugabanya igihombo kigaragara mu gihe cyo gusarura hubakwa ubwanikiro n’ubuhunikiro bishya”.

Yongeyeho ko hazashyirwa ingufu mu guhunika mu bigega byabugenewe umusaruro wifashishwa mu bihe bigoye, hakazahunikwa toni zigera ku 7,000 z’ibigori na toni 3,000 z’ibishimbo ziyongera ku ziri mu buhunikiro bw’igihugu.

Gahunda z’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, na zo ngo zizagezwa ku bahinzi-borozi bashya ibihumbi 20.

Aha ngo amatungo agera ku 57,500 arimo inka, ingurube n’inkoko azashyirwa mu bwishingizi, na hegitari 13,647 z’ibihingwa birimo ibigori, umuceri, imyumbati, soya, urusenda n’urutoki na byo bikazashyirwa mu bwishingizi.

Related posts

Kenya opts troups withdrawal after UN has sacked UNMISS commander in South Soudan

admin

Kinyinya residents commence construction of Police station

admin

Rayon Sport dominates in awards of the year 2015-2016

admin

Leave a Comment