November 27, 2020
slider Ubuzima

RBC yasobanuye neza aho abarwayi bashya 59 ba covid-19 bakuye ubwandu bw’iki cyorezo

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko nubwo imibare y’abasananwe covid-19 iri hejuru by’umwihariko mu karere ka Kirehe ngo abatahurwaho iyi ndwara n’ubundi ni igice cy’abantu batwara amakamyo aturuka hanze y’igihugu kimwe n’ababafasha.

Ibi abigarutseho nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2020 Minisiteri y’ubuzima itangaje umubare uri hejuru w’abarwayi bashya 59 ba covid-19 barimo abanzwe i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali barindwi (7), Nyamasheke bane (4) na Rubavu batatu (3).

Mu kiganiro Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Radio Rwanda yasobanye ko mu karere ka Kirehe, abatahurwaho iyi ndwara n’ubundi ari igice cy’abantu batwara amakamyo aturuka hanze y’igihugu kimwe n’ababafasha.

Akarere ka Rusizi gasanzwe kaboneka abantu bafite ubwandu, Dr.Nsanzimana avuga ko abo abarwayi bagaragaye barimo Abanyarwanda batahutse bari bamaze iminsi bari mu kato naho abandi bari mu miryango yari mbere yari yagaragayemo covid19 n’abandi bapimwe bo mu mirenge yari isanzwe iri muri gahunda ya Guma mu rugo.

Akarere ka Nyamasheke katavugwaga cyane n’ubwo kegereye Rusizi, kabonetse abarwayi bane ariko ngo bose bari baturutse mu Karere ka Rusizi ubwo bakimara kugera Nyamasheke batangira gukurikiranwa bafatwa ibipimo basanga bafite ubwandu.

Ni mu gihe mu Karere ka Rubavu ho abarwayi batatu bagaragaye bari basanzwe batwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

Dr.Nsengimana avuga ko abarwayi barindwi bagaragaye mu mujyi wa Kigali ari abakomoye ubwandu kuri bagenzi babo baherutse gupimwa bagasanga baranduye.

Ati “Muri Kigali twari twavuze abarwayi bagaragaye ku munsi wabanjirije uw’ejo ariko hagaragaye abandi bagera kuri barindwi. Abo rero, icyo bahuriyeho ni uko abo twari twabonye bwa mbere, ababashamikiyeho nabo twarabapimye dusanga ko banduje bagenzi babo, babanaga mu nzu, mu gipangu aho bari batuye.”

Yasabye abamotari n’abagenzi gukomeza kwimakaza umuco w’isuku ndetse banirinda gukorakoranaho,ikindi bakibuka kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Iyo hagaragaye umuntu urwaye, biba ngombwa ko tumenya ngo ni nde wagenze kuri iyi moto, hari n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, burya nabwo burafasha kugira ngo na wa wundi waba warahuye n’uyu wagaragaweho uburwayi, abonwe avurwe.”

Dr Nsanzimana amara impungenge Abaturarwanda avuga ko uko bukeye n’uko bwije igihugu cyunguka ubushobozi bwo gushakisha abarwayi, kuko iyo ushobora kubona umurwayi umwe, byoroha gukurikirana ukamenya abandi bahuye nabo bityo bikoroha urwanya ikwirakwira ry’ubwandu mu Bantu.

Related posts

Kaminuza 17 zemerewe gusubukura amasomo harimo 6 zemerewe gukoresha uburyo bubiri mu kwiga

Chief Editor

Uburasirazuba:Dr. Nyirahabimana avuga ko kwibohora bisobanuye ibintu byinshi nyuma y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na Perezida Kagame na RPA

Chief Editor

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

Leave a Comment