November 28, 2020
Ubuzima

Nyagatare:Umupolisi yagiye gusura umugore mu mwanya muto ararwara ageze kwa muganga ahita apfa

Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina rya Rwatubyaye yagiye gusura umugore w’umupfakazi mu mudugudu wa Cyonyo akagari ka Bushonga umurenge wa Nyagatare utuye mu Murenge wa Nyagatare asubiye mu kigo agezeyo yumva atameze neza aza guhita apfa bitunguranye.

Ibi byabaye tariki 22 Kamena 2020 aho uyu Munyeshyaka yari yagiye gusura umugore w’umupfakazi ariko wigeze kuba afite umugabo agezeyo aramwakira nk’umushyitsi bisanzwe.

Ngo yamazeyo umwanya muto yumva ntibimeze neza ahita ajyanwa mu kigo nyuma ajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye akimara kuhagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare,Ingabire Jenny yemereye IGIRE ko uwo mupolisi yapfuye bitunguranye Nyuma y’uko yari yagiye gusura uwo mugore w’umupfakazi.

Ati”Hari umupolisi uherutse kujyayo avayo ageze kwa muganga ahita arapfa.Ibindi birenze ibyo ntabwo nabimenya kuko yaraje akihagera amara umwanya muto ahita ajya kwa muganga agezeyo apfirayo”.

Gusa uyu mugore bivugwa ko umugabo yabanaga nawe yari umupolisi ariko akaba yarapfuye bitunguranye ni nyuma Kandi y’uko hari undi nawe wigeze kubana na we ubwo aza kwitaba Imana.

Ntibizwi neza niba urupfu rwa Munyeshyaka rufitanye isano n’ibyo yakirijwe n’uyu mugore yari yasuye byaba byarahumanyijwe cyangwa ngo rube hari aho ruhuriye n’impfu z’abandi bagabo babanje kubana n’uyu mugore.

Related posts

Ibitaro by’indera byasanze Barafinda Sekikubo Fred afite uburwayi

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje abandi barwayi bashya ba coronavirus

Chief Editor

Burkina Faso:Yatangaje abarwayi babiri ba Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment