November 28, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Abaturage bashowemo irondo mu ijoro bishyuzwa amafaranga yo kuriha insina zatwitswe n’umuntu utazwi

Abaturage bo mu mudugudu wa Kajevuba akagari ka Bicaca umurenge wa Karenge, bavuga ko ubuyobozi bw’akagari buri gukoresha imbaraga z’umurengera babashoramo abanyerondo bakabishyuza amafaranga yo kuriha insina z’umuyobozi w’umudugudu zatwitswe n’umuntu utaramenyekana.

Amafaranga bari kubaka ku nabi ni 1000 Frw buri rugo mu gihe uwo bafashe akekwaho kuzitwika (insina) yafunzwe akaza kurekurwa n’urukiko ariko akaba yarategetswe kuzajya yitaba.

Uwo wari wafashwe ashinzwe umutekano mu mudugudu,asanzwe afitanye amakimbirane n’umuyobozi w’umudugudu aterwa nuko uyu mudugudu ngo akunze gutanga amakuru y’ahakorerwa ibyaha bigatuma bamugendaho.

Ku rundi ruhande abaturage nabo bakavuga ko uyu Muyobozi w’umudugudu batamutoye ahubwo yateretsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari.

Bivugwako mbere yari ashinzwe umutekano mu mudugudu nyuma aza kugambanira umuyobozi w’umudugudu birangira awegukanye guhera ubwo atangira kurebana ay’ingwe n’abaturage rimwe akabashinja ko bamwangiririza ibye mu rwego rwo kumwihimuraho,nabo bakavuga ko ababeshyera ahubwo akunda kwiyangiririza kugira ngo abarihishe amafaranga abandi bafungwe.

Nubwo ibyo byose bibaho ariko, bamwe muri bo babwiye IGIRE ko gufasha mu genzi wabo batabyanze,bakumva aho kugira ngo bategekwe gutanga amafaranga ku ngufu,bari bakwiye gushaka uko bamuha umuganda wo gutunda isaso ry’izo nsina kuko abenshi nta n’ubushobozi bafite bwo kuyabona.

Umukecuru w’imyaka 84 y’amavuko avuga ko abanyerondo bamubyukije mu gitondo cya kare ngo ni atange ayo mafaranga abahakaniye ko ntayo afite baramujyana ageze mu nzira bamubwiye ko bagiye kumufunga agira ubwoba arayaguza arayatanga.

Ati”Baraje nari ndyamye mu museso (mu gitondo cya kare) numva barampamagaye ngo nimbahe amafaranga Kandi ngo ni ntayabaha baranjyana ku mfunga ubwo naragiye ndayaguza ariko nayatanze ntishimye kubera ubwoba”.

Avuga ko bibaye byiza bayamusubiza akayaha nyirayo kuko iryo deni adafite aho azakura ngo aryishyure bitewe n’uko atagira aho akura.

Mugenzi we nawe avuga ko ubuyobozi bw’akagari bwahuruje abanyerondo benshi bamusanga arwaye agiye kwivuza udufaranga yari bujyane bahita batumwaka ubwo kwivuza birahagarara.

Ati”Natanze igihumbi Kandi nirwariye ngiye kujya kwa muganga ubwo bazana abanyerondo ntazi maze nyatanga ku mbaraga”.

Avuga ko iyo biba Ibintu byagiweho inama no’umuvandimwe ndetse n’umuturanyi yagize ikibazo,bari bwishyire hamwe bakamufasha binyuze mu muganda akabona isaso ry’izo nsina aho kugira ngo bacibwe amafaranga.

Ati”Dukurikije agaciro zari zifite n’uko byagenze mu manzaganya n’amayobera kandi natwe twabibonaga, nk’umuvandimwe cyangwa umuturanyi wacu twari kumufasha tukaba twamukorera ikindi gikorwa cyo kumusayidira ariko ntabwo twari gutanga amafaranga angana gutya.Twari kumuha umuganda w’isaso kuko zarashibutse tukazikorera neza kandi ni umuvandimwe ntabwo twamwanze”.

Undi nawe avuga ko bajya kubaka ayo mafaranga nta nama babakoresheje ngo wenda bashake icyo bakora nk’umuganda ahubwo bahise babashoramo abanyerondo batangira kuyabaka ku ngufu.

Ati”Nta nama bigeze badukoresha.Twe nk’abaturage twari twabahaye ukuntu twabigenza ubwo tukaba twamufasha mu kwa cyenda tukamuha umuganda.Hanyuma yaho ntabwo tuzi uko babivugana we (nyiri urutoki) n’ubuyobozi bwo hejuru ubwo bahita bamenamo irondo riza kwirirwa rihaga abaturage.Nta muntu wigeze uyatanga yishimye kuko byari intambara”.

Abayatanze barasaba ko bayasubizwa ahubwo hagategurwa umuganda wo gufasha uwo muvandimwe,ibi bakabihuriraho n’abatarayatanga bitewe n’uko ntayo bafite ibyo bituma barara mu mashyamba n’ibinani bihisha abajyerondo batabaha amahwemo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Monyumuvunyi Radjabu yabwiye IGIRE ko icyo kibazo cy’aba baturage atakizi ko bibaye byiza twabaza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Karenge,Ntagwabira Valence yabwiye IGIRE ko icyo kibazo akizi ariko atari azi ko kigeze aho abaturage bakwa amafaranga ku gahato Kandi bari biyemeje kuyatanga ku bushake.

Ati“Nabimenye ejo bundi ko bariho babiteraho impaka ndababwira nti uwubyanga bamureke ariko uwumva afite uwo mutimanama wo gufasha mugenzi we amufashe”.

Nta gahato kariho k’amafaranga.Ibyo ni byabindi abantu baba babifashe nabi ariko nta gahato kajyamo.Abo bayatse ku gahato bose bakwiye kuyasubizwa ntabwo ari byo.Kereka uwabyisabiye ati njyewe nta muganda nzabona nibajyane igihumbi cy’umuhunzi ahinge.Uwo rwose nta kibazo”.

Insina zatwitswe n’iz’umukuru w’umudugudu wa Kajevuba witwa,Habugabo Anastase,zikaba ari igice gito cy’umurima wazo cyatwitswe,ariko zatangiye gushibuka ari naho abaturage bahera basaba ko aho kugira ngo batange amafaranga muri ibi bihe ntaho bayakura,bakoresha imbaraga zabo bagatanga umuganda wo kumushakira isaso ry’aho hatwitswe.

Related posts

Mu munsi umwe abantu  17 mu Rwanda bakize icyorezo cya covid19  

Chief Editor

Musanze:Abagituye mu manegeka bafite impungenge z’ubuzima bwabo

Chief Editor

Gicumbi:Hatangajwe imyirondoro y’abantu 6 barwaye covid19 abahuye nabo basabwa kwigaragaza

Chief Editor

Leave a Comment