November 29, 2020
Udushya

Umugore yakanze ubugabo bw’umugabo we arabumena nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Umugore witwa Omolara Seriki w’imyaka 35 y’amavuko arashinjwa gukanda ubugabo bw’umugabo we w’imyaka 52 y’amavuko witwa Raheem akabumena nyuma y’uko yari amusanganye n’undi mugore akamushinja ko ari kumuca inyuma.

Omolara yasanze umugabo we ari kumwe n’uwo yise ihabara mu gace ka Iragbiji muri  Leta ya Osun muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 ari naho yamukandiye ubugabo akabwangiriza nk’uko Faceofmalawi ibitangaza.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’abapolisi bashinzwe umutekano w’abaturage mu gihugu cya Nigeria (NSCDC) agashami ko mu ntara,Daniel Adigun,yavuze ko uyu mugabo n’umugore batangiye kugirana ibibazo mu myaka itandatu ishize binatuma umugabo ava mu rugo rwe.

Gusa ngo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020, umugore yafashwe n’umujinya aragenda yinjira mu icumbi aho yari yahawe amakuru ko umugabo we ariho ari,maze amufatana n’undi mugore.Imirwano hagati yabo yatangiriye aho maze muri uko kurwana afata ubugabo bw’umugabo we arabukanda arabuturitsa.

Umuvugizi wa NSCDC,Adigun yagize ati”Uwo mukobwa yazaniye ibiryo umugabo hafi mu masa yine z’umugoroba ariko ntuyabasha kubona uko ataha bitewe n’imvura nyinshi yaguye.Nyuma y’akanya gato umugore yinjiye mu cyumba bari barimo, ahita afatana n’umugabo we ubwo amukanda ubugabo arabwangiriza.Muri uko kurwana umugabo yikubise hasi acika intege yongeye kuzanzamuka ari uko agejejwe ku bitaro, aho bafashe ubugabo bwe bwari bwangiritse bakabudoda”.

Adigun yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza icyatumye uyu mugore yangiriza ubugabo bw’umugabo we ndetse n’ukuri ku byavuzwe ko uwo mukobwa yari yazaniye uwo mugabo ibiryo atari ibindi bari bibereyemo.

Related posts

Umurambo w’umusaza bashatse kuwujyana ku bitaro bawushyize mu modoka enye zose zanga kugenda

Chief Editor

Gasabo:Umugabo yateye umukobwa we inda abonye bikomeye amutegeka gushaka abo ayegekaho

Chief Editor

Nyaruguru:Umugabo yatawe muri yombi azira kurongora umukobwa w’imyaka 15 akamugira umugore wa kabiri

Chief Editor

Leave a Comment