November 28, 2020
Politiki slider

Ibyiciro by’ubudehe byavuye kuri bine biba bitanu binahindurirwa amazina

Ibyiciro by’ubudehe byakoreshwaga mu Rwanda byari bisanzwe ari bine binafite amazina yabyo ariko kuri ubu ibyiciro bishya byabaye bitanu ndetse binahindurirwa amazina bireka kuba mu mibare biba inyuguti.

Mu kiganiro Minisirtiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020,yasobanuye ko ibyiciro byazamutse Kandi bikanahindurirwa amazi aho mukubyita bazakurikiza uko inyuguti zisanzwe zikurikirana.

Ni mu gihe ibyari bisanzwe Amazina yabyo yari imibare,aho hari icyiciro cya mbere,icya kabiri,icya Gatatu ndetse n’icya Kane.

None ubu byahindutse hakoreshwa inyuguti.Icyiciro kibanza ni A.

Iki cyiciro kibarizwamo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro gikurikira ni icya B;  Iki kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C, kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, ubwo aramutse ateye imbere yahita ajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D, iki kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E ari cyo cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

Mu gihe umuntu yabaga ashaka guhinduza icyiciro bikamugora,Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Mukuru wa LODA, yavuze ko hazakorwa uburyo bizorohera abantu kubasha guhinduza icyiciro igihe hari intambwe bateye.

Nyinawagaga Claudine

Related posts

Gen Kabarebe yavuze uburyo ku ngoma ya Idi Amin aribwo Abanyarwanda muri Uganda bagize agahenge

Chief Editor

Covid19:Abandi barwayi 11 ba coronavirus mu Rwanda basezerewe mu bitaro

Chief Editor

Evode Uwizeyimana mu byishimo,Dr Isaac mu marira y’imyaka 10 y’igifungo n’akayabo k’ihazabu

Chief Editor

Leave a Comment