November 25, 2020
Hanze

Malawi:Mu matora ya perezida yasubiwemo Perezida Mutharika ararushwa amajwi n’uwo bahanganye Chakwera

Abatavuga rumwe na leta ya Malawi umwaka ushize bavugaga ko aribo batsinze amatora y’umukuru w’igihugu biba ngombwa ko amatora yongera gukorwa nyuma y’ibirego by’uburiganya bukabije.

Ibyavuye mu matora yo ku wa kabiri ntabwo byatangajwe na komisiyo y’amatora ya Malawi ariko ikinyamakuru cya Leta ,MBC gitangaza ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Lazarus Chakwera ayoboye by’agateganyo n’amajwi 59%.

Kivuga kandi ko Perezida Peter Mutharika wifuza manda ya kabiri, afite 38%.Mu gihe uwa gatatu utafatwaga nkuwahatanye bikomeye, Peter Kuwani, bivugwa ko yabonye amajwi ari munsi ya 2%.

Umwaka ushize, Malawi yabaye igihugu cya kabiri cya Afurika cyakuyeho amatora ya perezida kubera amakosa, nyuma ya Kenya muri 2017.

Abashyigikiye Chakwera biroshye mu mihanda bishimira intsinzi bemeza ko ari intsinzi y’amateka.

Ishimwe ryaturutse kandi kuri bagenzi babo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Afurika yo mu.majyepfo.
Umuyobozi wa MDC utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe, Nelson Chamisa, ati:”Ubuzima bushya kuri Malawi!,”.

Yongeyeho ati: “Uwiteka yahaye Malawi umuntu wubaha Imana”, akomeza avuga ku mateka ya Chakwera mu bapadiri.

Uwahoze ari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DA muri Afurika y’Epfo, Mmusi Maimane, yanditse kuri Twitter agira ati: “Inshuti yanjye, umuvandimwe n’umuyobozi umaze gutsinda amatora yo muri Malawi. Nahise mva kuri telefone kandi nishimira ibyo yagezeho”.

Uko byagenze ngo amatora asubirwemo

Tariki 21 Gicurasi 2019 nibwo amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Malawi aho Perezida Peter Mutharika yashakaga manda ya kabiri aza no kuyatsinda.Ubwo arahirira kongera kuyobora hashize iminsi itandatu atowe.

Nyuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibishimiye ibyavuye mu matora batanga ikirego tariki 20 Kamena 2019 bavuga ko Leta yakoresheje uburiganya bwatumye Perezida Mutharika yongera gutorwa.

Ubwo urukiko rushinzwe itegeko nshinga rujya muri icyo kirego tariki 3 Gashyatare 2020 rusanga gifite ishingiro maze rutesha agaciro ibyavuye mu matora.

Rutegeka ko amatora agomba gusubirwamo,ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 nibwo abanyamalawi baramukiye mu matora ku nshuro ya kabiri Nyuma y’amezi 13.

Perezida Peter Mutharika (ibumoso) na Lazarus Chakwera(iburyo)

Related posts

Madagascar :Perezida Rajoelina yatangaje ko bagiye kugerageza urukingo rwa Covid19

Chief Editor

Burundi:Amashyaka umunani yiyemeje gushyigikira umukandida wa CNDD-FDD

Chief Editor

Gen.Tumukunde yahishuye uko yabeshye Museveni kugira ngo amuhe impapuro zituma ava mu gisirikare

Chief Editor

Leave a Comment