December 4, 2020
Ubutabera

Huye:Ku mayeri akomeye yo kwihindura abaguzi b’urumogi abapolisi bafatanye abagabo bane ibiro 10 byarwo

Abagabo bane baguwe gitumo n’abapolisi mu mudugudu wa Rebero akagari ka Gitwa umurenge wa Tumba bafatanwa ibiro 10 by’urumogi bari bakuye mu gihugu cy’u Burundi bakaza kurugurisha mu Rwanda ariko ifatwa ryabo rikaba ryatewe na telefone ya nyirarwo.

Aba bagabo bafashwe kuwa Kane tariki 25 Kamena bafatwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibiyobyabwenge (ANU) ubwo Abapolisi bari bihinduye abaguzi barwo.

Abafashwe ni Karambizi Jean Damascene w’imyaka 54, Buhiga Faustin w’imyaka 47, Habumugisha Samuel na Nkundimana Jeremie w’imyaka 39.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage avuga ko Karambizi acuruza urumogi afatanyije na bariya bagenzi be.

Yagize ati  “Ishami ryacu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rimaze kumenya aya makuru abapolisi bashatse nomero ya telefoni ya Karambizi bamuhamagara nk’abakiriya bamubwira ko bashaka urumogi. Karambizi yababwiye ko rutaraza ariko yarutumije i Burundi niruza azababwira.”

Tariki ya 24 Kamena saa moya z’ijoro abarundi baruzaniye Karambizi ku kanyaru, yohereza yo Buhiga Faustin ngo ajye kuruzana. Buhiga amaze kurugeza i Tumba kwa Karambizi, mu gitondo tariki ya 25 Kamena nawe yahise ahamagara ba bakiriya ngo baze kurutwara.

Ati   “Abaje gutwara urwo rumogi biyise abakiriya basanze kwa Karambizi hari bariya bagabo bane  harimo Habumugisha Samuel na Nkundimana Jermie baje kugura urumogi bafatirwa mu cyuho.”

 

Umuvugizi wa Polisi  mu ntara y’Amajyepfo yashimiye umuturage watanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ibyaha no kubikumira bitaraba.

Yaburiye abaturage bakomeje kujya mu gihugu cy’u Burundi gukurayo ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendo, ababwira ko ku bufatanye n’abaturage bazafatwa bashyikirizwe ubutabera abasaba kubireka.

Bariya bagabo uko ari bane bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Related posts

Mutangana Jean Bosco wahoze ari imushinjacyaha mukuru yatawe muri yombi

Chief Editor

RIB yataye muri yombi Tuyisenge wagurishaga abamotari umuti usukura intoki utujuje ubuziranenge

Chief Editor

Ibi byose ni ibinyoma, sinigeze nica Umututsi n’umwe-Kabuga Félicien mu rukiko

Chief Editor

Leave a Comment