Hanze

Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu-Denise Nkurunziza

Denise Nkurunziza, umufasha wa Perezida Nkurunziza yavuze ko umugabo we Perezida Pierre Nkurunziza uherutse gutabaruka aherekejwe n’imirimo myiza yakoze.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo guherekeza umugabo we nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana mu byumweru bibiri bishize.

Ni umuhango wabereye muri sitade Ingoma y’i Gitega, ukaba witabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo abambaye imyenda yera.

Uretse Abarundi babarirwa mu bihumbi bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Pierre Nkurunziza, kumusezera byanitabiriwe na Minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse na Madamu wa Perezida wa Zambia.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko we n’Abarundi bazakomeza gukurikiza umurage wo gukunda igihugu basigiwe na Perezida Nkurunziza, nk’uko na we yabikoze agera ikirenge mu cy’abamubanjirije

Yagize ati “Ntituzagutererana, tuzakomeza kugera ikirenge mu cyawe nk’uko nawe wageze ikirenge mu cy’abatuboneye izuba nka Ntare Rushatsi, Mwezi Gisabo, Rwagasore, Ndadaye, n’izindi mfura z’u Burundi”.

Muri uwo muhango wo gusezera Perezida Nkurunziza,Denise Nkurunziza yasubiyemo amagambo yavuzwe na Nkurunziza ubwe atari yitaba Imana agira ati“ikibi si ugupfa ahubwo ni ugupfira igihugu nabi, umuryango ukawupfira nabi”.

Yakomeje agira ati “Nimureke dushime Imana kuko agiye atigeze aduhemukira kandi ntiyahemukiye n’igihugu, iyo aba yarahemutse tuba dufite ipfunwe ariko turi hano tudafite ipfunwe kuko arangije (urugendo rwe) amahoro”

Yashimangiye ko Perezida Nkurunziza yakoze ibikorwa byinshi bimuherekeje ku buryo yanagize urupfu rw’amahoro.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania yakomoje ku bikorwa byakozwe na Perezida Nkurunziza avuga ko muri byo harimo kubanisha u Burundi na Tanzania, anavuga ko bibabaje kuba agiye atagejeje u Burundi mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) kandi yari yarabisabye.

Yijeje Perezida Ndayishimiye ko Tanzania izamufasha kugira ngo u Burundi bwemerwe muri uwo muryango.

Nyuma y’imihango yo gusezera bwa nyuma Pierre Nkurunziza, umurambo we urashyingurwa mu irimbi ryihariye rimaze iminsi mike n’ubu rikaba ricyubakwa i Gitega.

Ibihugu biri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda byari byifatanyije n’u Burundi mu kababaro byururutsa amabendera yabyo kugeza muri kimwe cya kabiri, ayo yose akongera kuzamurwa nyuma Perezida Nkurunziza amaze gushyingurwa.

Denise Nkurunziza yavuze ko umugabo we Perezida Nkurunziza agiye asigiye umurage mwiza abarundi n’igihugu muri rusange

Related posts

USA:Umuntu ukekwaho gushaka kuroga Perezida Trump uburozi abucishije mu ibaruwa yatawe muri yombi

Chief Editor

Koreya ya Ruguru yarashe mu nyanja ibisasu bibiri bya karahabutaka

Chief Editor

RDC:FARDC yasenye ibirindiro bitatu bikomeye bya Col.Makanika uheruka kwigumura akava mu ngabo za Leta

Chief Editor

Leave a Comment