November 24, 2020
Ubutabera

Rubavu:Yafatanwe moto yari yibye nyuma yo kurangisha ngo yayitoraguye nibamuhe amafaranga

Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34.

Byabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi avuga ko hari ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena Imanizabayo agasiga moto ye ahantu ku gasantire agarutse  arayibura.

Muri uwo mugoroba  Munyaneza yaje guhamagara umwe mu bayobozi ba koperative y’abamotari muri Busasamana amubwira ko yatoraguye Moto, amubwira ko nibamuzanira amafaranga ibihumbi 200 ayibahe.

Ati “Imanizabayo yamaze kubura moto ye abibwira abayobozi muri koperative, umwe muri abo bayobozi yaje kumva umuntu amuhamagara ngo yatoraguye moto ariko bagomba kubanza kumuha amafaranga ibihumbi 200 y’ububonamaso.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bayobozi bamaze kumenya ayo makuru bahamagaye Polisi bajyana kureba iyo Moto Munyaneza afite basanga ni iya Imanizabayo.

Ati   “Imanizabayo amaze kubura moto abantu bamweretse aho uyijyanye anyuze, yaramukurikiye aramubura. Nyuma bumvise uyirangisha bamenya ko ariwe wayibye, basanga ni Munyaneza uyifite.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abantu kujya birinda gusiga moto aho babonye hose batizeye umutekano wazo.

Imanizabayo yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamufashishe gukurikirana Moto ye ikaboneka.

Munyaneza Fabien Alijuni yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

Related posts

Rubavu:Umusore yafashwe yinjiza mu Rwanda udupfunyika tw’urumogi hafi 600

Chief Editor

Ntabwo Abanyarwanda bafitanye ikibazo na polisi bagifitanye na Covid19-Minisitiri Busingye

Chief Editor

Kigali:Bwa mbere Rusesabagina Paul yageze imbere y’urukiko

Chief Editor

Leave a Comment