December 1, 2020
Udushya

Umugore arahigwa bukwara nyuma yo gusambanya agahungu k’imyaka 10 k’umugabo basanzwe bakundana

Umugore wo mu gace ka Makueni mu gihugu cya Kenya iri guhigwa bukware na Polisi bitewe nuko uherutse gufata ku ngufu umwana w’umuhungu ufite imyaka 10 y’amavuko akaba umwana w’umugabo asanzwe akundana n’uwo mugore.

Uyu mugore utatangajwe Amazina bivugwa ko yasambanyije aka gahungu ubwo uyu mukunzi we yakoherezaga mu rugo rwe ngo gakine n’umwana we nk’uko bigaragara mu rwandiko rwasohowe n’ibiro bya polisi bya Kavumbu.

Urwandiko rugira ruti “Umuhungu yagiye mu rugo rw’uyu mugore gukina n’umwana we w’umuhungu hanyuma arara mu rugo rw’ukekwa ,u cyumweru gishize ari nabwo yabonye uburyo bwo kumuhohotera.”

Nk’uko polisi ikomeza ibivuga ngo uyu mwana akimara kugera mu rugo rw’uyu mugore, yahise amwinjiza mu cyumba amukuramo imyenda yose arangije afata igitsina cye acyinjiza mu cye.

Ikomeje ivuga ko“Yanamutegetse konka amabere ye.”

Ikinyamakuru Nairobinews dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mwana ngo yabwiye se ko uyu mugore yamutegetse kutagira uwo abibwira,mbere yo kumurekura mu gitondo ngo asubire iwabo.

Gusa ngo yarabivuze noneho ahita ajyanwa mu bitaro bya Makueni Referral Hospital kugira ngo asuzumwe.Ubwo umugore akimara kumenya ko ibyo yakoze byagiye hanze yahise ahunga urugo rwe kugeza ubu akaba agishakishwa.

Related posts

Umugore yaguye gitumo Umugabo we aryamanye n’umukobwa we utujuje imyaka y’ubukure

Chief Editor

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Afurika y’Epfo :Minisitiri w’Imari yerekanye urumogi rwinshi mu murima we asaba ko bamufata[AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment