November 28, 2020
Politiki slider

Amakuru mashya:Mu bantu 100 bagabye igitero batatu bafashwe mpiri abandi bane baricwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, butangaza ko mu bateye mu Murenge wa Ruheru muri ako Karere, hari bane bapfuye na ho batatu bakaba bafashwe mpiri ni mu gihe RDF ivuga ko abateye babarirwaga mu ijana (100) bafite ibikoresho byanditseho ko ari ingabo z’u Burundi.

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu ma saa sita n’iminota 20, nibwo abarwanyi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bateye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ku gice cyegereye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François,mu kiganiro n’abanyamakuru yababwiye ko abo barwanyi bari bafite umugambi wo kwica abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze.

Agira ati “Abo barwanyi baje bicamo ibice bibiri, bamwe bajya ku mudugudu w’ikitegererezo wa Yanze bagamije kwica abaturage, abandi bajya ku kigo cy’abasirikare bisa no kuyobya uburari. Icyiza ni uko hose Ingabo z’u Rwanda zari zihari kandi ziri maso, zirabarasa hapfamo bane (4) ndetse zifatamo batatu (3), ubu bakaba bari mu maboko yazo”.

Yavuze kandi ko mu bishwe hari abo abaturage bamenye kuko bari basanzwe baza mu Rwanda bazanywe no gushaka imirimo.

Ati “Mu bishwe harimo abo abaturage bamenye kuko hari ab’abakarani bari basanzwe baza gusaba ibiraka byo kwikorera ibirayi. Harimo uwitwa Sarihungu ndetse na Desiré b’aho hakurya ku Gihisi. Byumvikana rero ko baje baturuka hano hakurya i Burundi ari na ho ababashije gucika basubiye”.

Mayor Habitegeko yakomeje ahumuriza abaturage ndetse anabasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano bagafatanya n’ingabo z’igihugu batangira amakuru ku gihe.

Aya makuru aje yiyongera ku yo   Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yatangaje,aho yavuze ko abo barwanyi RDF yishemo bane inafata ibikoresho byabo birimo imbunda, amasasu, ibyombo bakoresha mu itumanaho n’ibindi bitandukanye.

Mu butumwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ibicishije kuri Twitter, yavuze ko abarwanyi bateye i Ruheru bari bageze ku 100, bukemeza kandi ko batatu muri bo bafashwe n’Ingabo z’igihugu.

Ubwo butumwa buvuga kandi ko ibikoresho by’abo barwanyi byafashwe byanditseho ngo “FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI”,mu kinyarwanda bivuga ngo ‘Ingabo zirinda igihugu cy’u Burundi’.

Related posts

Huye:Bamaze imyaka icumi batagira amazi robine zarumye kandi uruganda ruyatunganya ruri mu mudugudu wabo

Chief Editor

Ubuhamya bubabaje bwa Mamashenge wagaragaye mu mashusho arira yerekana ababyeyi be bamaze kwicwa

Chief Editor

Nitugufata wibye iPhone tuzayifa tuyisubize nyirayo ariko tumuhe na moto yawe-Gen.Mubaraka abwira abamotari

Chief Editor

Leave a Comment