December 4, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yerekanye ibanga ryakoreshejwe kugira ngo bimwe mu bihugu ku isi bitere imbere

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu ku isi usanga byarateye imbere haba harabayeho kwiha intego y’ibyo bazageraho buri muntu agahabwa inshingano z’ibyo agomba gukora,avuga ko mu bayobozi hari uburyo bw’imikorere n’imyifatire bugomba guhinduka kugira ngo abantu bagere ku byo bashaka kugeraho.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu biganiro by’ahuje abagize komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi byabereye mu ngoro y’umuryango i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yavuze ko ibi buri gihe biganirwaho ahantu henshi abantu bahurira, haba mu mwiherero, mu mushyikirano, mu nama z’umuryango FPR Inkotanyi zisanzwe no mu zindi nzego za Leta, ku buryo abantu bakwiye kuba bumva ko bishoboka kugera ku cyo bashaka kandi bakakigeraho mu buryo bwa nyabwo.

Yahereye aha atanga urugero rw’uko ku Isi hari ibihugu bigera ku byo bishaka ku buryo uko byari bimeze mu myaka nka 20 cyangwa 30 ishize atari ko bimeze ubu, ariko n’iyo bigize icyo bigeraho biticara ahubwo byiha izindi ntego zisumbuyeho.

Ati”Buri bantu baba bafite icyo bashaka kugeraho bafite intego.Hari benshi bazigeraho, hari benshi bamaze kuzigeraho […..] Uko bari bameze icyo gihe ntabwo ari uko bimeze ubu ngubu ndetse ntabwo bahagarariye aho kubera ko bageze kuri byinshi.Bakomeza intego zihinduka bagera ku bindi bihambaye,bagashaka ibindi bisumbuyeho bikomeza”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abagera kuri ibyo ari abuzuza ibyo bagomba gukora mu byo baba barahisemo mu nshingano baba barihaye.

Ati “Ababigeraho ni abuzuza ibyo bagomba gukora mu byo baba barahisemo mu nshingano baba barihaye.Abafite discipline (ikinyabupfura),abakora ibintu uko biba bikwiye gukorwa,…uwubikoze uko bidakwiye gukorwa hakagira uwubimubaza bakagenda bapima intambwe batera,bashakisha n’uburyo bwabashoboresha no kugera ku bindi”.

Perezida Kagame avuga ibyo byose kubigeraho baba barafashe inzira y’umujyo umwe bakirinda kuba banyura mu nzira bita ngo ni izabugufi kuko ibibonetse bizivuyemo nta gihe bimara.

Ati”Nta nzira y’ubusamo.Nta nzira zindi wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane nabyo ugahora ushakisha ibyoroshye ngo hanyuma hari inzira yoroshye abantu banyuramo mu kugera ku byo bashaka. Nta yibaho na busa.Niyo ibayeho ibaho rimwe nibyavuyemo cyangwa nayo ntabwo biramba”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko gutoza abakiri bato kumenya uko bazubaka igihugu hakiri kare ari ingenzi kuko batabyize hakiri kare bazakurikiza amakosa y’ababanjirije bagashyira igihugu ahantu hatari heza.Yabasabye kandi kumva ko ibihe biri imbere aribo bafite igihugu mu maboko.

Ati “Impamvu ngira ngo dukomeze tujye tuganira ibi bibazo n’abo bato bahari, nizera ko byabafasha kumva ko ibihe tuganamo, igihugu, Abanyarwanda biri mu maboko yabo.Abanyarwanda bari mu maboko yabo.Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere ba twebwe bakumva bayakomeza cyangwa bakayabamo ntacyo bitwaye,ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago”.

Perezida Kagame yasabye Abayobozi iteka kujya bashyira mu bikorwa ibiba byaganiriweho mu biganiro bitandukanye bagira,bakirinda ko byaba amasigara kicaro.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kumva ko igihugu n’Abanyarwanda biri mu maboko yabo
Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston ari mu bitabiriye inama banatanze ibitekerezo
Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 250

Related posts

Kigali:Zaina na bagenzi be baregwa kwangiza imyanya ndangagitsina ya Sandrine bakatiwe imyaka 25 na miliyoni zisaga 4

Chief Editor

Covid19:Abarwayi bakomeje kwiyongera biteye ubwoba noneho habonetse abarwayi 59 mu turere tune na Kigali

Chief Editor

Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Chief Editor

Leave a Comment