December 4, 2020
Politiki slider

RDF yishe bane mu bitwaje intwaro bayigabyeho ibitero baturutse i Burundi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje zishe Abantu bane mu bantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu gihe abasirikare batatu b’u Rwanda bakomeretse byoroheje.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yatangaje ko icyo gitero cyabye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati“Abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Batatu mu basirikare bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza abanyarwanda ko hazagira igikorwa ku babigizemo uruhare.”

Lt Col Munyangango yongeyeho ko abagabye icyo gitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abantu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, ucungirwa hafi n’abasirikare ba RDF bafite ibirindiro hafi aho, ukaba uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Byongere, RDF yatangaje ko “Abagabye icyo gitero ngo bari baturutse ndetse baza no gusubira mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi mu Gihisi muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.”

Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Related posts

Musanze:Barifuza igisubizo kirambye ku mazi aturuka mu birunga akabasenyera

Chief Editor

Rwamagana : Kiliziya ya Orthodox yizihije Mutagatifu Catherine w ‘Alexandria .

Chief Editor

Gasabo:Ba Gitifu b’imirenge basabwe kujya bafasha abarwayi kugera kwa muganga no kuvayo

Chief Editor

Leave a Comment