November 24, 2020
Udushya

Umukobwa yapfuye arozwe na mu ka se nyuma yo kubona buruse yo kujya kwiga mu Bwongereza

Umukobwa witwa Chidera w’imyaka 16 yagiriwe ishyari n’umugore wa se (mu ka se) aramuroga arapfa nyuma yo gutsinda ikizamini akagira amanota 9 yamuhesheje buruse yo kujya kwiga mu gihugu cy’u Bwongereza.

Chidera akomoka mu gace ka Amakpoke muri Negeriya yarozwe na mu ka se wamugiriye ishyari nyuma y’uko yitwaye neza mu ishuri.

Uyu mwana w’umukobwa muto ni umwe mu bana benshi ku isi waguye mu maboko ya mu ka se bitewe n’ishyari n’urwango yamugiriraga.

Kimwe mu bintu bishobora guteza akaga umwana ni ukubana na mu ka se. Ntibivuze ko buri mu ka se w’umuntu aba ari mubi, hariho bamwe beza rwose ariko abenshi ni babi; cyane iyo umwana utari uwe arimo kwerekana ubuhanga mu bintu akora ariko mu ka se ntibimushimishe.

Iyi nkuru y’ikinyamakuru Wandabiz ivuga ko uyu mukobwa yapfiriye mu ishuri nyuma yo kurya uburozi mu biryo yahawe na mu ka se mu gitondo cya kare aho iwabo.

Mbere yo gushiramo umwuka,uyu mukobwa yashimangiye ko mu ka se ari we wenyine wamuhaye ibiryo.

Related posts

Yakuwe umutima n’ubunini bw’igitsina cy’umugabo we yahukana mu ijoro rya mbere ry’ubukwe

Chief Editor

Umugore n’umugabo biganaga n’abana babo barangirije rimwe amasomo

Chief Editor

Umugabo yatewe icyuma n’umugore nyuma yo kumutesha gusambana n’abasore babiri

Chief Editor

Leave a Comment