Ubutabera

Kicukiro:Uwashakishwaga yafashwe amaze guhekenya SIM Card yabikujeho amafaranga

Uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31 wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga yafashwe amaze guhekenya SIM Card yari abikujejo ibihumbi 100Frw.

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu kagari ka Kamashashi niyo yafashe Twitegure nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukozi wa sosiyete y’itumanaho ukora serivise zo guhererekanya amafaranga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Senior Superitendent of Police (SSP) Burahinda Ntacyo,  yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.

Yagize ati  “Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni. Kubera ko amafaranga yabikuzaga yari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefoni yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”

Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga iyo murongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.

SSP Burahinda  avuga ko uyu Twitegure yari yaribye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800,  yari yarayashyize ku mirongo ya Telefoni itandukanye.

Ati   “Kugira ngo afatwe ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena Twitegure yagiye mu kagari ka Kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi 100, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso  abona agiye ahantu ariherereye akuyemo umurongo wa Telefoni(Sim Card) arawuhekenya.”

Yaramukurikiranye aramufata ndetse ahamagara inzego z’umutekano ziramufata.  Kuri ubu Twitegure Protestestere arimo gukurikiranwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Umuyobozi wa Polisi  yagiriye inama abatanga serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga, abasaba kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko harimo abajura.

Related posts

Rwamagana:Umugabo yishe umwana w’umuturanyi arangije aramwotsa aramurya

Chief Editor

Bugesera:Abasirikare babiri batawe muri yombi bakekwaho guhohotera abaturage

Chief Editor

Gisagara:Rwiyemezamirimo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana akanamwangiza imyanya y’ibanga

Chief Editor

Leave a Comment