November 25, 2020
Hanze

Malawi:Ishyaka rya Perezida Mutharika watsinzwe amatora ryasabye ko yongera agasubirwamo

Ishyaka riri ku butegetsi muri Malawi Democratic Progressive Party (DPP),rirasaba ko amatora asubirwamo ku nshuro ya gatatu, rivuga ko habayemo uburiganya n’iterabwoba ryakorewe abayoboke baryo mu gihe amajwi agaragazaga ko Peter Mutharika yatsinzwe n’uwo batavuga rumwe witwa Lazarus Chakwera.

Amatora ya Perezida yaherukaga gusubirwamo tariki 23 Kamena 2020 nyuma y’amezi 13 Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rutegetse ko amatora ya mbere yabayemo ubujura ibyayavuyemo biteshwa agaciro.

Ishyaka riri ku butegetsi, Democratic Progressive Party (DPP) ari naryo Perezida Peter Mutharika arimo ryandikiye Komisiyo y’Amatora riyisaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya kabiri, igatangaza ko hazabaho andi matora.

Amajwi y’agateganyo ataremezwa na Komisiyo y’Amatora aha Umukandida utavuga rumwe n’Ishyaka DPP, Lazarus Chakwera amajwi 60% naho Perezida Mutharika akaba inyuma ye n’amajwi 39%.

Umunyamabanga w’ishyaka DPP, Francis Mphepo yanditse mu itangazo impamvu zatumye batemera ibyavuye mu matora.

Avuga ko indorerezi zabo hari ibyumba by’amatora zitemerewe kwinjiramo, aho hantu ngo habarirwa amajwi miliyoni 1.5 habaye imvururu n’iterabwoba.

Akavuga ko nta gushidikanya ko biriya bikorwa byagize ingaruka ku matora, bityo agasaba Komisiyo y’Amatora gutangaza ko Amatora ya Perezida nta cyo yagezeho.

Ibi bishobora gutuma Malawi ibamo imvururu, ubwo amatora yari amaze kuba Abaturage bashyigikiye Umukandida Lazars Chakwera biraye mu mihanda barandura ibyapa byanditseho Peter Mutharika.

Lazarus Chakwera yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Malawi
Perezida Peter Mutharika ku wa kabiri yavuze ko aya ariyo matora akozwe nabi mu mateka ya Malawi

Related posts

Ubufaransa:Ubujurire ku kirego cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana bwongeye guteshwa agaciro

Chief Editor

Ubudage:Minisitiri bamusanze yiyahuye ku mpamvu za Coronavirus

Chief Editor

Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura yafashe indi ntera hatwikwa sitasiyo ya polisi[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment