November 25, 2020
Ubuzima

Huye:Abantu bataramenyekana bishe umusaza bamutemaguye banatwara Inka esheshatu yari aragiye

Abantu bataramenyekana bishe batemaguye Ndabunguye Vincent bakundaga kwita Butoya wo Sholi umurenge wa Gishamvu,banamutwara inka ze Esheshatu ubwo yari aragiye mu kabande.

 

Abaturanyi be babwiye TV1,ko baheruka Butoya aragiye ku mugoroba bakaza gutungurwa no kumva mu gitondo ko yabonetse yiciwe mu kabande ndetse n’ibikoko byatangiye kwangiza umurambo nk’uko bivugwa n’abamugezeho mbere ubwo bari batabajwe n’umuryango we nyuma yo gutegereza ko acyura amatungo bagaheba.

Abakoze ibi ntibahise bamenyekana gusa hari gukekwa ko ubwo bugizi bwa nabi bwaba bwakozwe n’abitwa abasheretsi b’amatungo babihuza nuko ejo ku cyumweru wari umunsi w’isoko.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney avuga ko umurambo w’uyu musaza watwawe ku bitaro gukorerwa isuzuma ibindi ngo bikaba biri mu iperereza.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwicungira umutekano no kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bitewe n’ahantu mu kabande uyu yari aragiye,ndetse no gutangira amakuru ku gihe.

Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga nta nka n’imwe mu zo uyu wishwe yari aragiye yari yakabonetse,gusa muri zo harimo imbyeyi zasize inyana ntoya mu rugo.

Related posts

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri EAC rufite abarwayi benshi ba coronavirus

Chief Editor

Rubavu:Umusaza yasanzwe mu manga yarapfuye nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero

Chief Editor

Ubaye umunsi wa kabiri nta murwayi wa coronavirus mushya ubonetse mu Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment