slider Ubuhinzi

Ngoma:Ubuhinzi bwa Wotameroni bumwinjiriza ayasaga ibihumbi 400 ku kwezi

Habyarimana Juvenal utuye mu Mudugudu w’Isanaganiro Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma avuga ko ubuhinzi bw’urubuto rwa Wotameloni bumwinjiriza ibihumbi bisaga 400 Frw ku kwezi,ari nabyo byatumye abashaka kubaka inzu anabonera amafaranga y’ishuri abana be biga mu mashuri yisumbuye.

Uyu muhinzi akorera ubuhinzi bwe mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu karere ka Ngoma agahinga ku buso bungana na hegitari ebyiri.

Usibye guhinga urubuto rwa Wotameloni,Habyarimana ni rwiyemezamirimo uhinga imboga n’imbuto,avuga ko ibyo byose abikesha amahugurwa y’imyaka itatu yahawe.

Ati:”Natangiye  kuzihinga mu 2013 mpabwa amahugurwa n’umushinga P.Crop w’abayapani  waduhuguye kuri tekiniki zo guhinga mu buhinzi bwa kijyambere apana ubuhinzi bwa gakondo baduha amahugurwa y’igihingwa cya Water Meron ubundi ntabwo byabaga inaha byakundaga guturika I bugande.

Baduhuguye imyaka itatu ubu mfite certificate mu buhinzi bw’Imboga n’imbuto,ubundi nahingaga amashu n’inyanya ariko bamaze kuduhugura badushakiye iki gihingwa cya Water Meron kubera ko ari igihingwa kigezweho  gitanga umusaruro kandi gitanga n’inyungu  niyo mpamvu nafashe iya mbere kugihinga ku buso burambuye”. 

Habyarimana avuga ko yatangiriye ubuhinzi bwa Watermeron ku butaka buto cyane umusaruro abonye akawujyana mu isoko rya Kibungo.Kuri ubu ngo ubuhinzi bumufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no kurihira abana be amafaranga y’ishuri.

Ati:”Ubu ntangiye kubona Umusaruro ku buryo ngemura nk’Imodoka eshanu zo mu bwoko bwa DINA, nkinjiza ibihumbi 400 ku kwezi ubu maze kwiteza imbere.Ubu ntanga Ubwisungane  ku gihe ,mfite abana ndihira segonderi,mfite inzu nziza y’itafari mbamo.Mfite Moto ngendaho ngiye gusura imirima yanjye muri rusange nateye imbere ku buryo bugaragara ku buryo mu minsi iza ntegura kugura imodoka izajya itwara umusaruro wanjye kandi mbikesha iki gihingwa cya Water Meron”.

Mu karere ka Ngoma abagatuye abenshi bakora umwuga w’ubuhinzi bwiganjemo ubuhinzi bw’urutoki ruri ku buso bwa hegitari ibihumbi 26,ubuhinzi bw’ibigori bukorerwa ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 42, ibishyimbo, kawa,imyumbati ndetse n’ibindi bihingwa bitandukanye.

Habyarimana avuga ko ubuhinzi bwa wotameloni bwamufashije kwiteza imbere
Mu murima wa Habyarimana hagaragaramo imbuto nyinshi za wotameloni

Related posts

Rwanda shocked with former Israel president death, Shimon Perez

admin

Three suspected women killed in Mombasa terror attack

admin

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yakuriwe ibihano byose yari yarafatiwe

Chief Editor

Leave a Comment