Politiki slider

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri sitati y’ubuhunzi no gusubizwa mu gihugu kuri Kayumba Nyamwasa

Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika y’Epfo yakohereza Kayumba Nyamwasa mu Rwanda byaba ari byiza ariko niyo bitaba ntacyo byaba bitwaye ahubwo ikingenzi hagati y’ibihugu byombi ari umubano mwiza ugamije inyungu.

Ibi ni bimwe mu byo umukuru w’igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Jeune Afrique, François Soudan, hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report.

Ni mu gihe hashize umwaka n’amezi asaga atandatu u Rwanda rwoherereje Afurika y’Epfo inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa kimwe n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.

Muri izo nyandiko harimo aho u Rwanda rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa akoherezwa kuburanira mu gihugu nyuma y’uko ashinjwe gukorana n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa RDC mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu 2010 nabwo Kayumba na Karegeya Patrick byashyiriweho impapuro basabirwaga gutabwa muri yombi ku byaha by’iterabwoba bari bakurikiranyweho biturutse ku bitero bya gerenade bya hato na hato muri Kigali.

Gusa mu kiganiro Perezida Kagame,yagiranye n’abanyamakuru François Soudan na Nicholas Norbrook,yabajijwe niba u Rwanda rushishikajwe no kubona Kayumba yoherezwa mu gihugu, asubiza ko icy’ingenzi ari umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Ati “Biramutse bikozwe, ni ikintu cyiza. Gusa si ikintu cy’ingenzi kuri twe. Icy’ingenzi, ni umubano mwiza na Afurika y’Epfo. Twagaragarije neza abayobozi b’i Pretoria ko niba bashaka kumuha sitati y’ubuhunzi, kuri twe icyo nta kibazo kirimo. Mu gihe iyo sitati yubashywe ku buryo uyihawe atayuriraho ngo akore ibikorwa bihungabanya umutekano aturutse hanze.”

Yungamo ati“Bisaba guhitamo hagati yo gukorana n’u Rwanda nk’igihugu cyigenga, hanyuma no gufunga amaso ku bikorwa by’imitwe igamije guhungabanya inyungu zarwo. Ntabwo dushobora gufata impande zombi. Ni nabyo twabwiye Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko imitwe ya RNC na FDLR ubushobozi yifitemo ari buke, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari uko ikomeza kubaho, igakingirwa ikibaba mu nyungu z’indi z’ibihugu n’imiryango yo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika.

Yavuze ko muri iyo mitwe abayobozi bayo utaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahoze ari umuntu wamunzwe na ruswa wahunze igihugu nyuma yo gushyirwa ku karubanda. Bose ngo bakoresha uburyo bumwe, bwo kuvuga ko ari abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barwanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko ibyo bavuga akenshi usanga byakirizwa yombi n’itangazamakuru ryirengagiza abo aribo.

Related posts

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba yasezeye ku mirimo ye nyuma gato y’umujyanama we

Chief Editor

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye aho uwitwa Simba yaryaga ibice by’abamaze kwicwa

Chief Editor

Buri muntu arasabwa kugira ati”Ntabe ari njye utuma abandi bandura Covid-19″-CP Kabera

Chief Editor

Leave a Comment