Hanze

U Rwanda rwatanzweho urugero rw’uko ruri kwitwara mu kurwanya covid-19 hanengwa Amerika

Donna Edna Shalala umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yanenze imiyoborere y’Igihugu ke, atanga urugero ku buryo cyarushijwe ukwitwararika n’Igihugu gito muri Afurika aricyo u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya covid-19.

Ubusanzwe Donna Edna Shalala ni umunyapolitiki akaba n’impuguke mu burezi, uhagarariye Leta ya Florida mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 2019.

Ni “Umudemokarate wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 18 ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa bya Muntu (Health and human Services); icyo gihe hari ku buyobozi bwa Perrezida Bill Clinton hagati ya 1993 na 2001.

Donna Shalala mu kiganiro yagiranye na tereviziyo MSNBC, yagaragaje akaga abayobozi n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo muri ibi bihe by’icyorezo, bitewe n’umubare w’abandura n’abapfa ukomeza kugenda wiyongera uko bukeye n’uko bwije, kubera uburyo icyo cyorezo kitahawe uburemere bwacyo rugikubita.

Kugeza ubu muri Amerika hamaze gutahurwa abarwayi ba COVID-19 barenga miriyoni 2 n’ibihumbi 630 barimo abakabakaba ibihumbi 130 bamaze guhitanwa na yo.

Ubwo yari abajijwe ku mibare ikomeje kwiyongera muri Leta ya Florida ahagarariye, Dona Shalala yavuze ko bikomeje guterwa no kuba inzego z’ubuyobozi zitarafashe ingamba zihamye rugikubita, aho nta n’itesinda ryigeze rishyirirwaho gukurikirana abahuye n’abarwayi batahuwe.

Yagize ati “Abantu 9,000 mu munsi umwe, bakaba ibihumbi 29 mu minsi 7, ni akumiro. Ni ikigaragaza uburyo imiyoborere yatsinzwe ku buryo buteye ubwoba, harimo iya Guverineri na Perezida wacu. Ba Meya baragerageza gukora ibishoboka ngo bakore igikwiriye. Nta tsinda ry’abakozi dufite ryo gukurikirana abahuye n’abarwayi.”

Yageze aha atanga urugero ku Rwanda, yerekana uburyo bwiza bwashyizweho bwo gushakisha abantu bahuye n’abatahuweho coronavirus.

Ati: “Umva, u Rwanda muri Afurika, mu baturage miriyoni 12  rufite, harimo abakozi 60,000 bose bashinzwe gukurikirana abahuye n’abarwayi ba COVID-19. Twebwe ntidufite  n’umwe, kandi naravuze mu mezi ashize ko ikintu kibi cyane kizatubaho ari uguterwa tutiteguye.”

Nyuma y’ubushakashatsi bikomeje kugaragaza u Rwanda mu bihugu mbarwa by’Afurika byafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, amahirwe y’ubuhahirane n’amahanga akomeje kwiyongera.

Ibi byatumye mu mpera z’iki cyumweru, Inama yahuje ibihugu by’i Burayi (EU) yemeje gusubukura ingendo z’amahanga mu gace ka Schengen kagizwe n’ibihugu 26  guhera tariki 01 Nyakanga 2020, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bine gusa by’Afurika byemerewe kuba abaturage bwarwo bahakorera ingendo, kubera kurwanya neza icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Afurika y’Epfo:Amashusho y’urukozasoni yatunguye abadepite ubwo bari batangiye inama

Chief Editor

USA:Mu nama yari yitabiriwe na Perezida Trump harimo umuntu urwaye Coronavirus

Chief Editor

Hari uduce two mu ntara twashyizwe mu mujyi wa Kigali mu bijyanye n’ingendo

Chief Editor

Leave a Comment