November 27, 2020
Uburezi

Bidasubirwaho Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yatangaje ko ifunze burundu Kaminuza ya Kibungo yahoze yitwa UNATEK kuri ubu izwi ku izina rya UNIK.

Ibaruwa yagiye ahagaragara IGIRE ifitiye kopi, ivuga ko Kaminuza ya Kibungo ifunzwe Burundu kubera kunanirwa gutanga uburezi bufite ireme.

Muri iyi baruwa Kandi UNIK yasabwe bitarenze tariki 15 Nyakanga 2020 kuba yasobanuriye iki kemezo abanyeshuri, n’abakozi, kandi ikabaha ibijyanye n’amasezerano y’akazi.

MINEDUC yasabye Kaminuza ya Kibungo gufasha abanyeshuri bayigamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.

Kaminuza yatangiye mu 2003 ifite izina rya UNATEK ikaza guhindura ikitwa UNIK,yari yaribarutse irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma.

Related posts

Hatangajwe iteka rishya rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu[Ibikubiyemo…]

Chief Editor

Karasira Aimable uzwi cyane kuri “YouTube” yirukanwe ku kazi k’ubwarimu muri kaminuza y’u Rwanda

Chief Editor

Kaminuza 17 zemerewe gusubukura amasomo harimo 6 zemerewe gukoresha uburyo bubiri mu kwiga

Chief Editor

Leave a Comment