Uburezi

Hatangajwe igihe abarimu bazongera gusaba inguzanyo ku mushahara nyuma y’amezi atatu iyi gahunda ifunze

Ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco mu Rwanda butangaza ko guhera taliki ya mbere Nyakanga bamwe mu barimu bari barasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo zitandukanye muri iyi Koperative, bazaba bemerewe kwaka inguzanyo ku mushahara izwi nka” Decouvert’” nyuma y’uko hari hashize amezi atatu iyi gahunda yarahagaze kuri bo .

Mu gihe cya Guma mu rugo ,ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco bwari bwasabye abarimu babyifuza ko basaba guhagarikirwa kwishyura inguzanyo ku bazatse mu rwego rwo kuborohereza kubona amafaranga yabafasha muri ibyo bihe bitoroshye byo kwirinda icyorezo cya covid-19.Icyo gihe uwasabye niwe wemerewe guhembwa amafaranga yose y’umushahara adakuweho inguzanyo yatse ariko ntabwo yari yemerewe kwaka inguzanyo ku mushahara izwi nka “Decouvert”.

Nyuma yuko aya masezerano bamwe mubasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo arangiye mu mezi atatu iyi koperative yari yashyizeho, ubuyobozi bw’iyi Koperative bwatanagje ko guhera taliki ya Mbere Nyakanga 2020 umwarimu wese wasabye kudakatwa umushahara we azasubizwa muri gahunda yo gukomeza kwishyura nkuko byari bisanzwe.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwarimu Sacco Uwambaje Laurence yagiranye n’umunyamakuru, yavuze ko amezi atatu arangiye ku bari barasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo.

Ati:”Amezi atatu twatanze nitwe tuzabihagarikisha ako kanya,ni ukuvuga ngo niyo twari twashyize muri sisiteme bihita byihagarika ubundi bagakomeza nk’uko byari bisanzwe ntabwo ari ukongera kwandika babisaba”.

Avuga ko igihe baba barahawe kiba kiri muri sisiteme,ubwo cyarangira bakongera bagafata amafaranga aba azakatwa ku mushahara w’ukwezi(Decouvert).

Uwambaje yavuze ko kugeza ubu bitashoboka ko umwarimu akomeza gufata amafaranga adakuweho inguzanyo aba yarahawe,kubera ko biriya byari byashyizweho bitewe n’uko abantu bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ati”Iriya gahunda yari yashyizweho kubera Lockdown yari ihari imirimo yahagaze,ndetse bo (abarimu) nta n’ikibazo cyari gihari uretse ko twemera ko hari abari bafite udushinga bakora ku ruhande muri za nguzanyo baba barasabye kuko umushara wabo ntiwari wahagaze.

Bivuze ngo ya gahunda yo kugitra ngo tuborohereze irangiranye n’aya mezi atatu hanyuma ubu bari kwisuganya basubira mu buzima busanzwe kandi barimo baranahembwa”.

Ku barimu bo mu bigo by’amashuri y’igenga ngo iyi gahunda ntibare ahubwo bazakomeza koroherezwa, kugeza muri Nzeri 2020 ubwo akazi kazaba gatangiye bitewe n’uko muri iki gihe amashuri afunze bo ntabwo bari guhembwa bitandukanye n’abo mu bigo bya Leta kuko imishahara yabo itahagaze.

Related posts

Kirehe:Abakirisito ba EAR Nasho biyujurije irerero ry’Abana bato rijyanye n’icyerekezo [AMAFOTO]

Chief Editor

Ngoma:Umunyeshuri yangiwe kurara mu kigo cya T T C Zaza asasa matera mu ishyamba hafi y’ikigo

Chief Editor

Hatangajwe iteka rishya rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu[Ibikubiyemo…]

Chief Editor

Leave a Comment