November 24, 2020
Ubutabera

Huye:Abantu bane bakekwaho kwica umusaza bakiba n’inka yari aragiye batawe muri yombi

Ivuguruye:Abagabo bane bakekwaho kwica umusaza witwa Ndabunguye Vincent bakundaga kwita Butoya,wo mu kagari ka Sholi, umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye ndetse bakiba n’inka esheshatu yari aragiye,kuri ubu bane bamaze gutabwa muri yombi.

Uyu musaza w’imyaka 57 yasanzwe mu kabande yishwe ateraguwe ibyuma ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020,icyo gihe Inka yari aragiye zaburiwe irengero, mu rukerera rwo kuri uyu wa 30 Kamena 2020 hari abafashwe bakekwaho ibyo byaha.

Ubwa mbere umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, Jean Baptiste Hakuzimana, avuga ko abo bagabo babiri bafashwe n’irondo ryo mu Murenge wa Maraba ho mu Karere ka Huye.

Ati “Mu gicuku twamenyeshejwe ko hari abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Mata barongoye inka esheshatu, ariko ko bahise bacika. Kubera ko umurenge wa Mata ukora ku wa Maraba, kandi ko hagati y’iyi mirenge yombi hari ibisi, twatekereje ko bashobora kuza kubinyuramo maze amarondo arabitegura.”

Mu rukerera koko irondo ryafashe abagabo babiri, bari bambaye imyenda ifite amabara asa n’ayo bari babwiwe abacitse i Mata bari bambaye.

Aba bagabo bafashwe umwe ngo ni uwo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, undi na we ni uwo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru.

Ni mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Uriya musaza.

Rwagize ruti “RIB yafunze Nsekambabaye Damascène, Minani Innocent, Kubana Faustin na Nyabyenda Emmanuel bose bakekwa kwica Ndabunguye Vincent wo mu Karere ka Huye nyuma yo kumwica bakiba inka ze, umurambo we bakawuta mu ishyamba aho yari aziragiye.”

RIB yakomeje ivuga ko “Ubu abakekwa bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Vianney Nkubana, avuga ko inka esheshatu zari zibwe ari zo imbyeyi eshatu n’amashashi atatu, ubu zamaze gushyikirizwa itsinda ryagiye kuzizana, kandi ko ziza kurara zigejejwe ku muryango wa nyakwigendera Vincent Ndabunguye, wishwe aziragiye.

Kubera ko uyu musaza yari yavuye mu rugo mu masaa kumi z’umugoroba agiye kuragira mu rwuri ruri mu ishyamba, ahitaruye ingo, Ndabunguye yongera kwibutsa abatuye muri Gishamvu ko kuragira mu gasozi bitemewe, kandi ko bakwiye no kwirinda kujya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Related posts

Rubavu: Umusore yafatanwe ibifuka by’urumogi yari agiye gukwirakwiza mu bice by’igihugu

Chief Editor

Nyaruguru:Abayobozi n’abakozi b’akarere bakomeje gufungwa,abandi bane batawe muri yombi

Chief Editor

Bizimana wari ku rutonde rumwe na ba Kabuga bashakishwa ku ruhare bagize muri Jenoside yarapfuye

Chief Editor

Leave a Comment