December 3, 2020
slider Ubuzima

RBC yakuyeho urujijo ivuga ko abarwayi 72 ba covid-19 bo mu karere ka Ngoma batabonetse muri gereza

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC,Dr Nsanzimana Sabin yasobanuye ko abarwayi 72 ba covid-19 babonetse mu karere ka Ngoma batavuye muri gereza nk’uko byari byatangajwe ahubwo Ari abantu baba bafungiye Muri za kasho bategereje kwimurirwa muri gereza.

Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko abarwayi ba covid-19 bashya 101 barimo abagaragaye i Kigali makumyabiri na babiri(22), i Rusizi batatu(3), i Rubavu habonetse barindwi(2), i Kayonza umwe(1), i Kirehe umwe(1) ndetse n’abandi 72 babonetse mu itsinda ry’abagororwa muri Ngoma bahuye n’abanduriye i Rusumo.

Ibi byatumye benshi babyibazaho niba koko abo barwayi babonetse mu bagororwa Muri gereza ya Ngoma.

Ku ikubitiro abagize icyo babivugaho ni Umuvugizi w’ikigo gishinzwe imfungwa n’bagororwa,SSP Hillary Sengabo abicishije kuri Twitter yasabye  RBC gusobanura neza uko itangazo rya Minisante ryanditse kugira ngo bikureho urujijo hagati y’ijambo abagororwa n’abafungwa.

Ubwo mu kiganiro na RBA,Dr Nsanzimana Umuyobozi  wa RBC yavuze ko abo barwayi 72 babonetse mu karere ka Ngoma atari abagororwa bari muri gereza ahubwo ari abafungwa baba bari muri za kasho.

Ati”Nagira ngo nanasobanure neza ko atari muri gereza ahubwo Ni Ahantu hacumbikirwa Abantu mu gihe baba bakurikiranweho ibyaha baba baregwa cyangwa amakosa muri za kasho”.

Yavuze ko hagiye gupimwa abantu bose bacumbikiwe  muri izo kasho ndetse no gushakisha ababa barahuye nabo barwayi.

Ati”Ubwo rero Ni ugukomeza gushakisha icya mbere Ni ukumenya Aho uburwayi bwaba bwarakomotse kugira ngo nabo bahuye nabo bafungwa babe bapimwa ndetse n’ahantu hacumbikiye Abantu benshi nko Muri za kasho babe bapinwa.”

Yavuze ko igikorwa cyo gupimwa kiri bukomeze gukorwa mu karere ka Ngoma ndetse kikanakorerwa ku Bantu begereye umuhanda Rusumo-Kigali.

Dr Nsanzimana kandi yavuze ko mu midugudu itandatu yo mu mujyi wa Kigali yashyizwe Muri gahunda ya Guma mu rugo,mu barwayi 22 babonetse mu mujyi wa Kigali muri iyo midugudu habonetsemo abarwayi icumi abandi babonetse Ahantu hatandukanye Muri Kigali.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi ba covid-19 bageze ku 1001,muri bo hamaze gukira ni 443, abamaze kwitaba Imana ni babiri naho abakirwaye ni 556.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Ingaruka ziterwa no kutagira amashuri zirahenda cyane kurusha kuyubaka-Minisitiri Prof Nshuti

Chief Editor

Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya-Perezida Kagame

Chief Editor

Igisirikare cy’u Rwanda cyafashe Abarwanyi 19 ba Red-Tabara

Chief Editor

Leave a Comment