Hanze

Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold aricuza bikomeye impamvu igihugu cye cyakoronije RDC

Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko “yicuza cyane ibikorwa by’urugomo n’akababaro” abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari umukoloni w’Ububiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu munsi DR Congo yizihiza imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w’Ububiligi yigaruriye igice kinini cya DR Congo y’ubu. Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 10 bishwe ku ngoma ye.

Ububiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1960.

Muri iyo ibaruwa ye, IGIRE ifitiye ifitiye kopi,Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe n'”akababaro” abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy’ubukoloni, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi.

Muri iyo baruwa harimo amagambo agira ati:”Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n’ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu”.

Abaye umwami wa mbere w’Ububiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni.

Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y’Umwami Léopold II yarabomowe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y’abamagana irondabwoko.

Related posts

Gen.Tumukunde yahishuye uko yabeshye Museveni kugira ngo amuhe impapuro zituma ava mu gisirikare

Chief Editor

Israel:Umugezi nyaburanga wahinduye isura uhinduka amaraso[Amafoto]

Chief Editor

Ibyishimo ni byose kuri Donald Trump kubera igaruka mu ruhame rya mushuti we Kim Jong-Un

Chief Editor

Leave a Comment