November 27, 2020
Hanze

Burundi:Perezida Ndayishimiye yambitse umudari abarimo umuhungu wa Nkurunziza n’umusirikare wapfuye barwana n’u Rwanda

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi ku nshuro ya 58, Perezida Evariste Ndayishimiye mu bo yahaye amashimwe harimo umuhungu wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza n’abasirikare babiri,barimo umwe wapfuye barwanye n’ab’igihugu cyo mu majyaruguru y’u Burundi atavuze izina, imirwano yabereye mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’akarere ka Bugesera.

Ibirori byabereye kumurwa mukuru w’ubukungu i Bujumbura byaranzwe n’akarasisi k’amashirahamwe y’abakozi hamwe n’igisirikare no guha amashimwe abakoze neza mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Mu gutanga amashimwe, Perezida Ndayishimiye yanahembye Kelly Nkurunziza, aboneraho no kwemeza ko yaraye azamuwe mu ntera akava ku ipeti rya sous-lieutenant akaba Lieutenant.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo Kelly Nkurunziza yambitswe na se Perezida Nkurunziza ipeti rya ‘sous-lieutenant’ nyuma yo gusoza amasomo ya commando mu ishuri rya gisirikare mu Burundi.

Mu kumuha ishimwe, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Iyindi ntwazangabo musanzwe muzi ariko ihita ibatangaza kuko yakoze bigashimwa ni Liyetona Nkurunziza Kelly.

“Nawe nyene n’abamurongoye bose baramushimye uburyo ejo [ku wa kabiri] yari sous-lieutenant none baraye bamuhaye ipeti rya lieutenant kubera ubutwari bwe.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko uyu muhungu, w’imfura ya Pierre Nkurunziza, yize mu mahanga atashye ahita ajya kwiga ishuri rya commando aho yarangije ari uwa mbere.

Ati: “Ni umwana bavuga bati ‘ni umusore afite akazoza’, yabaye urugero muri discpline, mu bwenge, mu butwari, bose n’abamutwaye bose baramureba bakavuga bati ‘uyu musore azavamwo ikintu'”.

Lt Kelly Nkurunziza yahawe umudari w’intwari w’urwego rwa ‘ordre de mérite patriotique’ classe de Chevalier, ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’amarundi yo “kumutera intege” nkuko Ndayishimiye yabivuze.

Hanahembwe kandi umuryango wa Adjudant Nitunga Jonathan wahawe umudari na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amarundi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Adjudant Nitunga yiciwe mu kurasana kwabereye mu kiyaga cya Rweru hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz'”umuturanyi wo muburaruko” (amajyaruguru) atavuze mu izina.

Aha yashatse kuvuga u Rwanda kuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka,Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi nyuma y’uko abarobyi bo muri iki gihugu cy’igituranyi binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda, basabwa gusubira inyuma, ubwo abasirikare b’u Burundi batangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda.

Igihembo nk’icyo cyahawe kandi caporal chef Ndizeye Fulgence wavuzwe ko yarwanyije bikomeye abo barwanaga muri uko kurasana, agatabara abarobyi b’Abarundi.

Mu bandi bahembwe harimo na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, igihembo cye kikaba cyashyikirijwe ambasaderi wa Tanzania mu Burundi.

Related posts

USA:Intego nyamukuru ya Joe Biden akimara gutsindira umwanya wa Perezida azahita agarura OMS

Chief Editor

USA:Trump yasohowe mu kiganiro igitaraganya nyuma y’amasasu yavugiye hanze y’ibiro bye White House

Chief Editor

Somalia:Igisasu giteze mu butaka cyahitanye abantu b’umuryango umwe bari mu modoka

Chief Editor

Leave a Comment