Politiki slider

Izo modoka z’amapine abiri muzajye muzifashisha mu kugera henshi hashoboka-Gen.Ruvusha abwira ba mudugudu b’i Nyaruguru

Abakuru b’imidugudu 93 igize imirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bahawe amagare azabafasha gukora ingendo zihuse bakagera ahantu kure hashoboka Kandi bakagerera igihe.

Ni amagare bayashyikirijwe n’umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’’Amajyepfo, Major General Emmy Ruvusha uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020.Yababwiye ko bayagenewe n’Umukuru w’Igihugu kubera uruhare bagize mu rugendo rwo kwibohora.

Yabasabye gukomeza gukora neza umurimo wabo, batanga amakuru ku bidasanzwe babonye byose, bakanabitoza abo bayobora, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’aho batuye.

Yagize ati “Izo modoka z’amapine abiri muzajye muzifashisha mu kugera henshi hashoboka, kandi namwe hagati yanyu mujye munafatanya. Ni byo bizatuma mubasha kurinda neza umutekano w’abo muyobora, kandi ni cyo abayobozi baberaho.”

Yagarutse no ku kuba kuwa gatandatu ushize tariki ya 27 Kamena 2020, abatuye mu Mudugudu wa Yanza baraye batewe n’abaturutse i Burundi, hari abaturage ubwabo bifatiye umwe mu bari bateye wari ukihishe mu giturage, ashima ubufatanye bagaragaje.

Ati “Byagaragaje ko mukora. Nimureke duashyire hamwe, twongere tuzamure amarondo. Si irondo rihangana, ahubwo iritungira agatoki inzego z’umutekano ngo ngaba. Si irondo risinzira, ahubwo irigaragaza ibidasobanutse byose, inzego z’umutekano zikikurikiranira.”

Abahawe amagare bashimye ishimwe bagaragarijwe na Perezida w’u Rwanda, banavuga ko ribateye ishyaka ryo kurushaho gukora neza.

Umukuru w’umudugudu wa Nyacyonga mu Murenge wa Ruheru, Emmanuel Nubahimana yavuze ko bagiye kurushaho gukorana umurava.

Ati “Tugiye kurushaho kugera kure, dukora byinshi bitanga umusaruro.”

Amagare nk’ayatanzwe mu mirenge ine y’i Nyaruguru, yatanzwe no mu yindi mirenge ikora kuri Nyungwe yo mu Ntara y’Amajyepfo no mu y’Uburengerazuba. Ayatanzwe muri rusange ni 589.

Gen.Ruvusha yabwiye ba mudigudu bahawe amagare ko ari ubutumwa bw’umugaba w’ikirenga Paul Kagame kubera uruhare bagize mu rugendo rwo kwibohora

Related posts

U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga igizwe n’ibikoresho byifashishwa mu guhangana na covid19

Chief Editor

Kigali:Kugenda muri bisi nini abantu bahagaze byahagaritswe

Chief Editor

Ngoma:Umunyeshuri yangiwe kurara mu kigo cya T T C Zaza asasa matera mu ishyamba hafi y’ikigo

Chief Editor

Leave a Comment