November 24, 2020
Politiki slider

Ngoma:Bavuga ko amazi meza bahawe agiye kubafasha gukemura ibibazo bibiri by’ingutu bahuraga nabyo

Abaturage batuye mu kagari ka Nyinya Umurenge wa Rukira bavuga ko nyuma y’igihe bavoma kure ndetse bakanavoma amazi y’ibinamba,amazi meza bahawe Kandi abegereye agiye kubafasha mu kurwanya indwara ziterwa no kunywa amazi mabi ndetse n’ikibazo cyo kubaka kuko ayo bakoreshaga bubaka barindaga kuyagura uwudafite amikoro ntiyubake.

Ibi barabivuga nyuma y’uko bahawe amazi meza kandi abegereye mu gihe ayo bakoreshaga yari ibinamba bavoma mu gishanga ndetse n’ayo bakoreshaga mu mirimo y’ubwubatsi bayaguraga igiceri cy’ijana ku kibido.Ibintu babonaga bituma Abenshi bahura n’indwara zitandukanye ziterwa no kunywa amazi mabi nk’inzoka n’izindi ndetse no kubabera imbogamizi mu bikorwa by’ubwubatsi.

Amazi bahawe bavuga ko agiye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo bitewe n’uko ayo bapfaga kuvoma bayakuraga kure Kandi atari meza

Musabyimana Claudine utuye mu mudugudu wa Karuruma mu kagari ka Nyinya avuga ko bari bamaze igihe nta mazi meza bafite yo kunywa ndetse n’ayo bakoresha bubaka ariko ngo amazi babonye azakemura ibyo bibazo byose.

Ati”Twari dufite amazi y’igishanga ariko turashima Leta yaduhaye amazi Kandi turayishimiye rwose.Twanywaga amazi mabi tukarwara inzoka ariko dufite amazi meza nta kibazo dufite.

Urabona ibigendanye no kubaka ntibiri kutugora no kubaka ntibiri kutuvuna kuko afite(amazi) igiciro gito cyane.Ntabwo twajya kuvoma kure amazi tuyasize mu rugo kuko aratwegereye”.

Ndayisabye Yohana nawe yunga mu rya mugenzi we avuga ko bari bafite ibibazo byinshi biterwa no kutagira amazi abegereye birimo no kubaka,aho byabasabaga kugura amazi y’ijana ku kibido.Ngo kuba babonye amazi bari bakeneye, bazayabungabunga bayarinde icyayangiriza.

Ati”Twari dufite ibibazo byinshi cyane by’amazi,kuko amazi twayavanaga hasi mu kinamba ku kiraro ijerekani kuyihakura twishyuraga ijana.Kuba umuntu yakaraba byari ikibazo,guteka byari ikibazo no kuyanywa byari bigoye.Tuzagerageza kuyabungabunga tuyafate neza twirinde ikintu cyaba cyayangiriza”.

Musabyimana Christine avuga ko aho bavomaga bita mu kinamba hari kure ikindi ugasanga amazi bahakura atujuje ubuziranange

Musabyimana Christine wo muri aka kagari nawe avuga ko bari bafite ikibazo cyo kuvoma ibinamba nabyo bakabivana kure ndetse hagoranye, bityo ngo kuba nabonye amazi meza bazagerageza kuyafata neza.

Ari”Ikibazo cy’amazi cyari kimeze nabi twavoma hepfo iyo mu binamba none ubu ng’ubu amazi yatwegereye nta kibazo dufite twabonye amazi meza”.

Akomeza agira ati”Tuzajya tuyafata neza uko Leta ibitubwiriza natwe tubyubahirize”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko uyu muyoboro watashywe ari umwe muri itatu akarere kihaye gukora mu ngengo y’imari ya 2019/2020.

Avuga ko ikibazo cy’amazi mu karere ka Ngoma kiri kugenda kibonerwa ibisubizo aho ubu igisigaye ari ukongera umubare w’amavomero ahantu hatandukanye kugira ngo urugendo rukorwa Abaturage bajya kuvoma rube ruto cyane.

Ati”Usibye kugenda twagura amavomo rusange kugira ngo twagabanye za ngendo ndende,naho ubundi ibibazo by’amazi biragenda bikemuka ariko intego ni uko umuturage yajya avoma akoze urugendo ruri munsi ya metero 500″.

Asaba abaturage begerejwe aya mazi kuyafata neza nk’igikorwa remezo Leta iba yashyizemo amafaranga mu rwego rwo gukemura ibibazo abaturage baba bafite bibangamiye imibereho myiza yabo.

Ati”Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo bahawe na Leta,bahawe n’igihugu.Iyo urebye uburyo aya mazi abafitiye akamaro ndetse n’uburyo bayishimiye,turasaba ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we mu kuyabungabunga.

Icyo yabona kitagenda gishobora kwangiriza umuyoboro akakivuga hakiri kare tukagikumira.Ariko n’ahangiritse kugira ngo ya mazi adakomeza kumeneka, akahagaragariza ubuyobozi abashinzwe kuhasana bakaza bakahasana vuba”.

Uyu muyoboro ugiye kujya uha amazi abatuye mu kagari ka Nyinya mu murenge wa Rukira ufite ibirometero hafi umunani,wuzuye utwaye miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda wubatswe n’akarere ka Ngoma.

Usibye Kandi uyu muyoboro wuzuye ,hari undi wuzuye wa Kamfonyogo-Gashanda uva mu murenge wa Rurenge ukinjira mu murenge wa Gashanda uha amazi abaturage batuye muri uyu murenge.

Hari kandi umuyoboro wa Gituku-Rukira ugiye gutangira kubakwa ukaba ariwo munini mu miyobora itatu akarere kahize kubaka mu ngengo y’imari ya 2019/2020 witezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu mirenge ya Rukira na Murama.Biteganyijwe ko uzarangira utwaye hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubunini bwawo.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro uyu muyobora mushya wa Nyinya wayobowe na Visi Meya Mapambano Nyiridandi (ubanza uturutse iburyo)
Umuyoboro wa Nyinya uzaha amazi abatuye mu kagari ka Nyinya bagotwaga no kubona amazi cyane Cyane mu bihe by’impeshyi
Ni umuyoboro ufite ibirometero hafi umunani wuzuye utwaye miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda

 

Related posts

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Chief Editor

RAB yatangaje ibihingwa bizunganirwa muri gahunda ya Nkunganire n’ibyo umuhinzi agomba kuba yujuje

Chief Editor

Perezida João Lourenço wa Angola yageze mu Rwanda [REBA AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment