November 28, 2020
slider Ubuhinzi

Rusizi:Barataka igihombo baterwa no kubura isoko ry’imbuto beza ku bwinshi

Bamwe mu baturage batuye imirenge igize akarere ka Rusizi barataka igihombo bakomeje guhura nacyo nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro w’imbuto zabo hakanikubitiraho akato aka karere gakomeje kugumamo kubera icyorezo cya covid-19.

Ibi barabivuga mu gihe imirenge imwe ni mwe igize akarere ka Rusizi imaze iminsi yarasubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo aho abari basanzwe bagura umusaruro w’imbuto bitoroshye kuba bagera ku bahinzi.

Nzayirambaho Samuel ni umuturage uhinga imbuto z’indimu (Oranges) utuye mu murenge wa Gitambi akaba avuga ko bahuye n’igihombo cyo kubura isoko ry’umusaruro wabo.

Yagize ati:”Ubu twejeje imbuto zitandukanye harimo indimu, inanasi n’izindi ariko kubona abazitugurira ni ikibazo zikaba zidupfira ubusa,tukibaza niba tuzareka kuzihinga bikatuyobera.”

Yakomeje avuga ko icyorezo gihangayikishije isi nacyo cyatumye umusaruro wabo utagurwa dore ko akarere ka Rusizi nako kari mu kato.

Yongeye ati:”Urebye coronavirus nayo yatubujije amahirwe nk’aya mbere twaridusanzwe dufite dore ko akarere kacu kari mu kato, hakiyongeraho imirenge imwe n ‘imwe yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo,ibyo byose rero bikabangamira ubuhahirane n’imigenderanire. ”

Undi nawe witwa Manirafasha Deo avuga ko akarere kabo ka Rusizi kaza ku isonga mu kweza imbuto nyinshi ariko bakagira inzitizi y’isoko ryazo dore ko ubu indimu zeze bakaba bategereje imyembe nayo igiye kwera ariko nawe akungamo ko covid-19 nayo yababereye inzitizi.

Yagize ati:”tweza imbuto nyinshi ariko kugirango zibonerwe isoko bikomeje kutubera imbogamizi, imipaka itarafungwa abakongomani bari abakiriya bacu b’imena ariko ubu ntakubabona kuko imipaka ifunze. ”

Ku ruhande rw’ubuyobozi umwe mu bahagarariye amakoperative we yagiriye inama aba bahinzi ko kwibumbira mu makoperative aribyo bizatuma babona abaguzi b’umusaruro wabo.

Yagize ati:”iyo abantu batari hamwe biragora kubabona ariko iyo bari hamwe biroroha kubageraho rero nimwishyire hamwe maze byorohere b’ubuyobozi kubahuza n’abashoramari ku buryo bworoshye. ”

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bubivugaho maze IGIRE ku murongo wa Telefone ihamagara umuyobozi wako Kayumba Ephrem ntiyafata terefone igendanwa.

Umwaka ushize ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB cyatangaje ko cyinjije miriyoni 257 $ zikomoka ku mbuto n’indabo zoherejwe n’icyo kigo mu mahanga.

Isaie Nshimiyimana/IGIRE.RW

Related posts

Anti-apartheid activist,Tutu out of hospital after treatment

admin

Ingendo mu gihugu hose ziremewe,amashuri azafungura vuba aha

Chief Editor

FERWACY:Race to remember awaited in June

admin

Leave a Comment